Gatsibo- Ngarama barishimira ko bubakiwe inzu y’ababyeyi

Abagana Ibitaro bya Ngarama bavuga imyato Leta y’u Rwanda yabegereje inzu y’ababyeyi kuri ibi bitaro yabakijije umuvundo wabaga aho ababyeyi baruhukiraga nyuma yo kubyara, kuko hari ubwo wasangaga babiri basangiye igitanda kimwe.

Kuri ubu ababyeyi bagiye kubyara n’ababaherekeje babona serivisi nziza bishimira ko n’ubuzima bwabo burushaho kubungabungwa kinyamwuga.

Bavuga ko iyo nyubako nshya yubakiwe ababyeyi baza kubyarira ku Bitaro bya Ngarama yaje kubaruhura ibibazo bikomeye bahuraga nabyo.

Ubusanzwe ngo bakirirwaga mu nzu ntoya kandi zishaje aho babyiganaga ndetse umaze kubyara ngo akaba yaryamishwa hasi kugira ngo igitanda kigeho uri kunda.

Mukabagorora Yudita agira ati: “Inzu yari hano mu bitaro ni aya kera yubatswe n’Abaholandi, hari hato kuko icyo gihe n’ubundi abahabwaga serivisi bari bake. Ubu twahuraga n’ikibazo cyo kuba ababyeyi bazaga kubyarira hano bajyaga nko ku gitanda kimwe ari babiri, ubyaye akaba yaryamishwa hasi n’uruhinja kubera ahantu hato.”

Uwamahoro Dativa na we yagize ati: “Uyu munsi hano i Ngarama ni ibisubizo gusa, kuza kuhabyarira ubona ko binejeje cyane ko uretse umubyeyi n’umuherekeje aba afite aho ari hazima bitandukanye na kera aho twakumbagaragaga hasi. Navuga ngo ababyeyi uyu munsi rwose barabyarira mu bisubizo.”

Munyankindi Aminadabu na we avuga ko abagana ibi bitaro bishimira urwego biri gushyirwaho. Ni ukuri njyewe sinabona uko mvuga ibitangaza turi kubona mu majyambere y’iki Gihugu. uretse inzu y’ababyeyi ibitaro biri kubakwa ku rwego rwo hejuru aho hari serivisi tuzajya tubona twajyaga tujya gushaka kure nk’i Kanombe n’ahandi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ngarama, Dr Nzambimana J. Bosco avuga ko ubushobozi buri gushyirwa muri ibi bitaro bwitezweho gutanga serivisi nziza ku babagana.

Ati: “Kuvugurura ibi bitaro biri mu cyiciro cya kabiri, ni ivugururwa ry’inyubako rijyana n’ibikoresho bigezweho aho ibi bitaro bigiye gushyirwa ku rwego rwa kabiri rw’ibitaro byigisha. Ibi bizatuma serivisi dutanga ziyongera kuko tuzagira n’inzobere bityo bamwe mu barwayi twoherezaga ahandi bajye babonera serivisi hano.”

Akomeza agira ati: ” Mu byo abaturage bishimira kandi natwe bidukora ku mutima ni ukuba twarabonye inyubako yakirirwamo ababyeyi kuko buriya ni ho umuntu atangirira ubuzima. Ibi bidufasha gukurikirana umubyeyi uri kunda ndetse yanabyara n’umwana agahabwa serivisi ziba zikenewe.”

Avuga ko kuvugurura ibi bitaro mu cyiciro   cya kabiri biteganyijwe kurangira mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, aho bizatwara ingengo y’imari ya miliyari 10. Ni mu gihe icyiciro cya mbere cyarangiye gitwaye miliyari 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *