Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yavuze ko yaraye adasinziriye nyuma yo guhabwa izi nshingano ndetse avuga ko zimwe mu ntego ze ari uko imbuga nkoranyambaga zigirwa Monitize mu Rwanda abazikoresha bakinjiza amafaranga.
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 ni bwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame. Iyi Nama yemeje Uwera Jean Maurice nk’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2025.
Aganira na SK FM asanzwe abereye Umuyobozi [Managing Director], Uwera Jean Maurice yavuze ko guhabwa izi nshingano ari ibintu byamutunguye ndetse ko yaraye adasinziriye. Ati: ”Biza bitunguranye kuko guhabwa inshingano cyane cyane ku rwego rw’igihugu ntabwo biba byoroshye. Nasomye imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ngeze hafi y’ibitaro bya Kibagabaga.
Nahise mparika aho sinamenye ibindi byakurikiyeho kuko telefone zari nyinshi. Nabanje gushima Imana n’Umukuru w’Igihugu ku bw’amahirwe mpawe yo kugaragaza ibyo nshoboye. Ariko hashize nk’amasaha atatu ntarumva uburemere bw’inshingano, ubwo nyine ijoro ryose urumva ko nta bitotsi”.
Yavuze ko ikintu agiye gukora ari ukurwanira ko icyo Leta ishaka kubwira umuturage gitambuka ndetse n’icyo abaturage bashaka kuvuga nacyo gitambuka binyuze mu nzira zihari. Ati: ”Ikintu umuntu agiye gukora ni ukurwanira ko icyo Leta ishaka kubwira abaturage gitambuka ariko kandi n’icyo abaturage bashaka kubwira Leta gitambuka.
Ibyo rero bigomba gukorwa mu nzira dufite zaba iz’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwose bw’itumanaho ku buryo ntawitwaza ko atabimenye cyangwa se ari ubwa mbere abyumvise”.
Uwera Jean Maurice yavuze ko kimwe mu bintu agomba kuzahita akoraho ubuvugizi ari ukuba imbuga nkoranyambaga zizagirwa Monitize. Ati: “ Icyo nzi cyo ntawe udakeneye ko urubyiruko rwacu rubona amahirwe. Nakunze kubivuga kuri Micro rwose. Ntawe utazi ko Urubyiruko rwacu natwe abakuru turimo dukeneye kubona ibyo twinjiza bitewe n’izi mbuga nkoranyambaga.
Niba u Rwanda rufite interineti yihuta kandi igiciro akaba ari gito ugereranyije no mu bindi bihugu turi kumwe mu karere, iki ni cyo gihe ngo dutangire kubona amafaranga. Ibyo rero ni byo umuntu azashyiramo imbaraga, ntabwo ari aka kanya ariko byanga bikunda umuntu azabiganira n’abo bishinzwe ndetse hari icyo tuzageraho”.
Yavuze ko azaba we mu nshingano gusa ko azatera mu kirenge cy’uwo asimbuye. Ati: ”Njyewe ndi njyewe, ntabwo navuga ngo ndi uwo nsimbuye, navuga ko nzatera ikirenge mu cye ariko buryo umuntu aba yihariye.
Icyo nzashyiramo imbaraga cyane, ni abaturage na Leta cyane cyane nkora ku bijyanye n’itumanaho kubera ko buriya iyo ubutumwa butanzwe neza bukora neza kandi mu gihe gito. Tugira amahirwe ko Abanyarwanda ari beza, bumva bisaba rero ngo ubutumwa ukora bube ari ubutumwa biyumvamo kandi ukamenya aho ubusanga”.
Uwera Jean Maurice yavuze ko agomba gukora ubuvugizi imbuga nkoranyambaga zikagirwa Monetize mu Rwanda
