Ninge mwamikazi wa cinema hano mu Rwanda ba Nyambo ni abana cyane.

Umuhanzikazi Appoline wamenyekanye muri cinema nyarwanda no muri Africa muri rusange yemeje ko ariwe mukinnyikazi wa filime ukwiye icyubahiro kidasanzwe kurenza abandi hano murwanda ngo kuko ariwe munyarwandakazi washoboye kugera ku bidasanzwe muri cinema kurenza abandi abo tuzi n’abo tutazi.

ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoranye na Irene Murindahabi kuri MIE Empire ubwo bagarukaga kwiterambere rya cinema hano murwanda.

uyu mudamu yagarutse kubakinnyikazi bandi bakomeye bo mugihe cya barimo nka intare y’ingore, fabiola n’abandi maze avugako abo bose atari ngombwa kubagarukaho kuko nabo ubwabo barabiziko abarenzeho.

muri iyi minsi aho cinema nyarwanda iri gutera imbere ndetse abayikinamo bakamenyekana cyane abantu bamenye abakinnyi batandukanye barimo abagore biyongera kubari basanzwe bazwi muri cinama nka Bahavu jeannette, samantha, nyambo, Micky, Aisha n’abandi ariko ahamyako abobose bamwubaha kuberako we atari kurwego rwabo ahubwo we yakabaye afite nk’ikibumbano yubakiwe mu mugi wa kigali kubera guteza imbere cinema nyarwanda.

ibo kandi nanone yigeze kubigarukaho ubwo yari mukiganiro na chitah magic ubwo nabwo yavugagako ari umukinnyikazi ntagereranwa hano mu rwanda ahamyako kandi aba producer ba filime mu rwanda barikugenda babikora neza ndetse umutahe wabo uzarushaho kugenda wamamaza uru ruganda rwa cinema yo mu rwanda aha yavuzemo nka killaman , bamenya ndetse na papa sava.

ese wowe Appoline wari usanzwe umuzi muri cinema nyarwanda ?

umuzi muyihe filimi? duhe igitekerezo cyawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *