Kiriya gihe narimfanye na mukuru wanjye kubera inzara – Micky

umukinnyi wa cinema Asifiwe wamamaye nka Micky yavuze kubuzima bubi we na mukuruwe banyuzemo nyuma yuko umubyeyi ubabyara nyina afungwa bagasigara baribwa n’inzara.

uyu mugore yagarutse kukuba agace ka video kagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari agace k’icyiganiro bahaye umunyamakuru babisabiwe n’umwe mu bagize umuryango kugirango byibuze bahabwa ibyo kurya inzara yari ibamereye nabi cyane.

Micky yavuze ko ubwo buzima atajya abugarukaho ariko azi neza kandi yubaha aho imana yamukuye ati Imana yadukuye kandi turabiyubahira.

ibi yabigarutseho ubwo yari mu kigananiro na Sabin wa isimbi tv baganira kubiri kuvugwa kuri Micky muri iyi minsi ninabwo bavuze kuri iyi video imaze iminsi icicikana kumbuga nkoranya mbaga Micky yavuze ko muri kirirya gihe nyina umubyara yari amaze gufungwa hanyuma bakabura ibibatunga burundu gusa ngo hari umuhungu w’umuturanyi ninawe wabagaburiraga kuko yazaga murugo iwabo akabaha ibyo kurya afatanyije na nyina ati uwo muryango watubaye hafi cyane.

kuri uwo munsi iyo video yafatiwe ho Micky avugako byari byanze burundu ndetse umwe mu bagize umuryango we yafashe umwanzuro wo kumuhuza n’umunyamakuru ngo abatabarize byibuze babona ubagirira impuhwe akagira ubufasha abagenera.

avugako icyo gikorwa cyagize akamaro ariko nanone bitari nkuko babikekaga gusa arashima imana ko hari abo yakoreyemo bakabatabara muri biriya bihe bibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *