GUHOSTING MU TUBARE: IMYIDAGADURO CYANGWA UBURAYA BUKORWA MU IBANGA?
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa cyane abakobwa bahostinga mu tubari. Mu by’ukuri, guhostinga ubwabyo si icyaha: abakobwa bemeranywa na banyiri utubari ku ijanisha (10–20%) rituruka ku byo abakiliya banyweye cyangwa bariye.
Ariko ikibazo gitangira iyo guhostinga bihindutse uburyo bwo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’abandi (LIGNE/PASS), abakiliya bakaza bafite icyizere cyo gutahana “host” cyangwa guhuzwa n’abandi bakobwa. Ibyo bikorwa bigakorerwa mu ibanga, bikarangirira hanze y’akabare: mu mazu, house parties, cyangwa ahandi hihariye.
Umunyamakuru KNC yavuze ko ibi ari uburaya. cyane ko abatangwamo pass baba bazineza aho bagiye nicyo bagiye gukoreshwa bityo rero bika byafatwa nkuburaya ariko kandi bikanafatwa nko kungukira mu mibonano y’undi kuko uwatanze pass nawe ntaviramo aho.
Wowe ubibona gute?


