Abacuruza ibiryo by’amatungo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko aborozi b’inka batitabira kugura ibiryo by’amatungo kubera ko igiciro kiri hejuru ugereranyije n’inyungu bakura mu bworozi bakora.
Igiciro gihenze cy’ibiryo by’amatungo ndetse n’imiti bihurizwaho n’ababicuruza ndetse n’aborozi.
Umuhoza Charlotte ucuruza ibiryo by’amatungo mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko ibiryo bigaburirwa inka ahanini bitagurwa bitewe nuko aborozi batinya ibiciro.
Ati: “Ibiribwa bigaburirwa inka ubu ndangura bike cyane kubera ko nta baguzi bifite. Akenshi aborozi bambwira ko iyo bafashe igiciro tubagurishaho bakareba n’ibyo bakura mu nka yahawe ibiryo babona nta nyungu bagira.
Umukamo uboneka inka yagaburiwe ibi biryo ntabwo wabyishyura, bigatuma bahitamo kubireka bakagaburira inka zabo mu buryo busanzwe.”
Akomeza agira ati: “Ibi biciro bihanitse binagira ingaruka ku bucuruzi bwabyo kuko no kubujyamo uzi ko utazabona abakiliya nabyo bituma ntababyitabira.
Urugero ni uko nk’ubu mu Karere ka Nyagatare ari njye ufite ububiko bungana gutya bucuruza ibiribwa by’amatungo.Nabwo ni ugucungira ku bigaburirwa amatungo magufi nk’inkoko n’ingurube bo bagerageza kubigura.”
Kanamugire Didace umworozi wakoresheje ibiryo by’amatungo agira ati: “Ibiryo by’amatungo nabikoreshejejo ariko aho bihendeye ndabireka. Mbere twanabikuraga i Kigali muri Skol ariko ubu naho igiciro cyikubye kabiri. Usanga rero iyo ubikoresheje nubwo inka imera neza ikanongera umukamo, ariko ntigaruza ibyo washoye.”
Basaba ko ibiciro byagabunyuka bityo bikorohereza aborozi n’abashora imari mu bucuruzi bw’ ibiryo by’amatungo.
Yagize ati: “Ubu biragoye kubona abantu biyemeza gushora amafaranga muri ubu bucuruzi kuko batinya guhomba. Ibiciro bigabanyutse bikajyana n’ubushobozi bw’aborozi byanatuma ababicuruza biyongera bikanegerezwa aborozi hirya no hino mu Mirenge.”
Ngangure John na we yagize ati: “Kugira ngo ubworozi bwacu butere imbere ubuyobozi bukwiye no gutegereza kuri iki kibazo cy’ibiciro. Ntawuzi uko byakorwa ariko harebwe igikorwa nibiba ngombwa hanashyirwemo nkunganire nkuko bigenda mu bindi bikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Gonzague Matsiko, avuga ko iki ari ikibazo rusange ubuyobozi buri gukorera isesengura ngo harebwe icyakorwa.
Ati: “Ikibazo cy’ibiciro ku biryo by’amatungo kirazwi ndetse si umwihariko wacu gusa aho ubuyobozi buri kubikurikirana kugira ngo harebwe icyafasha umuturage. Murabizi ko n’Abasenateri bamaze iminsi mu bugenzuzi kuri iki kibazo kandi twizeye ko uko inzego zigikurukirana kizashakirwa igisubizo hagamijwe gufasha abaturage kunoza ubworozi bwabo bukarushaho kubateza imbere.”
Uretse kuba ibiryo bihenze ngo n’aho kubigurira ku wakwiyemeza kubikora haracyari ikibazo kuko n’ababicuruza bakigenda biguru ntege.



