Nigeria: Umugore yanze gushyingura umugabo we waguye mu rugo rw’ihabara

Umugore yahakanye aratsemba, avuga ko atashyingura umugabo we waguye kundaya, agaragaza ko ariyo ikwiriye kumushyingura kuko ari we bararanye.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye batunguwe n’icyemezo cy’umugore wo mu Gihugu cya Nigeria, watangaje ko adashobora kwihanganira gushyingura umugabo we wapfuye aguye k’umugore w’ihabara bararanye  agatangaza ko uwo mu rugo (Ihabara), ari we ukwiriye kumushyingura.

Nk’uko bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ngo uwo mugore icyo yakoze ni ukugera ku kiriyo cyo kuri uwo mugore w’ihabara wararanye n’umugabo we, ariko ngo agahita Ahava yihuta.

Aba mubonye, batangaje ko yahageze yambaye imyambaro y’umweru n’umukara , ndetse yisize ibintu by’umutuku ku munwa.

Uwo mugore kandi yatangarije abagize umuryango we n’uw’umugabo we (Nyakwigendera) ko umugore bari basanzwe bahura mu ibanga ari we ukwiriye kumushyingura kandi akamenya n’indi mihango yose wenyine.

Uyu washyize hanze ayo makuru , yanditse ati;”Mu ngire inama, ni gute nasaba umugore w’wumuvandimwe wanjye wapfuye kumushyingura no kuba ku kiriyo cye. Yahageze yambaye ibintu by’umukara, ariko ntiyahatinda ahita yigendera avuga ko iryo habara bararanye ariryo ryamushyingura”.

Ni inkuru ikomeje kwibazwaho na benshi aho bagaragaza ko uwo mugore yari akwiriye gushyira ku ruhande ibyo kuba yari yaciwe inyuma ahubwo akajya kwishyingurira umugabo.

Muri Nigeria kandi inkuru iheruka , ni iy’umugabo wapfuye aguye k’umugore w’umuvandimwe we nayo yatanze isomo kuri benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *