Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, A$AP Rocky, yatangaje inkuru itari izwi na benshi ku mubano we n’umuhanzikazi Rihanna, aho yavuze ko nyina ari we wabanje kumutera akanyabugabo ko yakundana na we.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New York Times Popcast, aho yasobanuye ko inama za nyina zagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’urukundo rwe.
Rocky yavuze ko nyina, Renee Black, yamubwiraga kenshi ko yifuza kumubona ari kumwe na Rihanna, n’ubwo icyo gihe yari ari mu wundi mubano. Yagize ati, nyina yajyaga amubwira ko nubwo yakundaga umukobwa bari kumwe icyo gihe, we yabonaga Rihanna ari we wamubera uwo kubana na we.
Icyo gihe Rocky yavuze ko yabifataga nk’ibisanzwe by’umubyeyi, akamubwira ko Rihanna atigeze amwiyumvamo nk’uko nyina yabitekerezaga.
Nyuma y’igihe, Rocky yaje gusanga amagambo ya nyina yari afite ishingiro. Yavuze ko ababyeyi akenshi babona kure, kandi akavuga ko yishimira ko Imana yatumye Rihanna aza mu buzima bwe mu gihe cyari gikwiriye. Yasobanuye ko mbere yaho we ubwe yumvaga atari yiteguye umubano ukomeye nk’uwo, ndetse n’uko na Rihanna atari yiteguye.
A$AP Rocky na Rihanna bombi bafite imyaka 37, bamaze igihe kirekire ari inshuti, hafi imyaka icumi, mbere yo gufata icyemezo cyo gukundana by’ukuri mu 2020. Rocky yagaragaje ko n’ubwo bari baratinze kuba abakunzi, Rihanna yamye amwiyumvamo, akavuga ko yamukunze kuva kera. Yavuze ko hari byinshi bahuriyeho bituma biyumva hafi, birimo kuba baravutse mu mwaka umwe ndetse n’uko hari umubano wihariye afitanye n’igihugu cya Rihanna binyuze ku muryango we.
Uyu muryango wamaze kubyarana abana batatu: RZA Athelston w’imyaka itatu, Riot Rose w’imyaka ibiri, ndetse n’umukobwa w’amezi ane witwa Rocki Irish. Nubwo bamaze kuba ababyeyi b’abana batatu, ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kongera kwagura umuryango wabo.
Ibi byakomeje gukurura amarangamutima y’ababakunzi babo nyuma y’uko Rihanna aherutse gusubiza igitekerezo cyatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze amagambo yatangaje benshi. Abenshi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko hari amahirwe yo kubona undi mwana mu muryango wa Rocky na Rihanna mu gihe kiri imbere.
Iyi nkuru igaragaza uko urukundo rushobora gutegurwa n’igihe, inama z’ababyeyi n’igihe gikwiye, bigahuza abantu n’ubwo byaba byaratinze.
