Umuhnzi-kazi Miss Shanel yagarutse ku rukundo rwa Bulldogg

Bulldogg aherutse kuvuga ko kuva mu bwana bwe yakuze akunda bikomeye Nirere Shanel cyangwa Miss Shanel nk’uko yakuze benshi bamuzi aho yamufataga nk’umuhanzi w’umukobwa yagiriye ‘crush’.

Ibyo akaba yarabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Miss Muyango kuri shene ye ya YouTube, Bulldogg yabajijwe niba mu buzima bwe hari umuhanzi w’umunyarwandakazi yigeze agirira crush, nawe adaciye ku ruhande ahita ahamya ko uwo ari Nirere Shanel.

Mu magambo ye Bulldogg yagize ati ati:”Nakundaga uwo bita Miss Shanel bya hatari, ikintu gitangaje abantu batanziho ni uko indirimbo ze zose nzi kuziririmba”.

Ibyo byatangajwe na Bulldog , Miss Shanel yaje kubibona maze avuga ko Bulldogg yamwibukije ko kera yigeze kujya kuri radiyo nabwo avuga ko akunda indirimbo ze.

Shanel yagize ati:”Byaranshimishije binyibutsa ko kera murumuna wanjye yigeze kumbwira ko yumvise Bulldogg ngira ngo yari ari mu kiganiro na Ziggy55 agikora kuri City radio, avuga ko akunda indirimbo yitwa Ndagukumbuye.Byabaga ari ibintu bisa nk’ibitangaje kuri bamwe kumva umuraperi ukunda indirimbo ituje” ! (Aha akaba yaganiraga na Igihe).

Umuhanzikazi Nirere Shanel w’imyaka 39 y’amavuko, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze igihe mu muziki cyane ko yawutangiye mu 1998 ariko akaba yaramamaye kuri album ‘Ndarota’.

Yakoze ubukwe muri 2014 abukorana na Guillaume Favier kuva icyo gihe uyu muhanzi ahita yimukira mu Bufaransa aho abana n’umugabo we, aha akaba yari ahamaze imyaka ibiri cyane ko yagiyeyo mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 Nirere Shanel yabonye buruse ajya kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).

Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane mu zirimo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008, Long Coat mu 2009 na ‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino, Nirere Shanel, Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *