Ndashimira Imana Inzego z’umutekano ko zamfunze – Taikun Ndahiro

Umunyamakuru Taikun Ndahiro wamamaye kuri Youtube mu kiganiro cyitwa One on One yatangaje ko ashimira inzego z’umutekano zamufunze ngo kuko we byamubereye ingira kamaro kurenga uko byari igihano.

Ibi yabitangarije mu kiganiro na Irene Murindahabi kuri MIE abwo yavugaga ku kibazo yahuye nacyo cyo gufungwa ku wa 1 Mutarama ubwo bivugwako yaregwaga kurwana.

Uyu musore yamamaye cyane kumbuga nkoranyambaga yavuze ko ubu uko ameze by’umwihariko uko asigaye yitwara aribyiza kandi abishimira inzego z’umutekano mu Rwanda by’umwihariko urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB kuko nibo bamufashe baranamufunga.

Taikun yavuze ko kuba umu star Atari ibintu bisanzwe by’umwihariko kuba star bari bakwiye kujya bamenya ibyo bakora ndetse n’ibyo bavuga bikagira itandukaniro n’ibyabandi kuko no muburyo society ibafata Atari bumwe.

Yakomoje kukuba yarafunzwe kuri bonane avugako atanejejwe n’uko atihereye ijisho igitaramo cya The Ben na Bruce Mellodie ariko amakuru yacyo yayamenyeyekugihe ngo kuko no mubacungagereza harumo abafana ba’abo bahanzi bityo bakaba barababwiraga amakuru y’uko bihagaze.

Avugako ntacyo ashinjya aho yafungiwe ngo kuko bamufunze neza akabona uburenganzira bwe bwose ariko ikingenzi ngo nuko nyuma y’igihe yongeye kubona umwanya uhagije cyane cyane wo kwitekerezaho akamenya amakosa yakoraga ndetse akiyemeza kuyavaho burundu kuri we rero akaba yashimiye inzego zamufunze ngo kuko zamuhaye amahirwe yo kugira ibyinshi akosora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *