Umugore w’imyaka 52 n’umwana we w’umukobwa bapfuye amarabira nyuma yo kurya umutsima w’isabukuru [Cake] wari warozwe n’umwisengeneza we wari ubabereyemo ideni ry’amafaranga kugirango atazabishura .
Mu gihugu cya Brezil mu mujyi wa São Paulo haravugwa inkuru yashegeshe imitima ya benshi, aho umubyeyi n’umukobwa we bapfuye nyuma yo kurya cake bikekwa ko wari urimo uburozi.
Ana Maria de Jesus, w’imyaka 52, n’umukobwa we Larissa de Jesus Castilho w’imyaka 21, bombi bahitanywe n’ingaruka zo kurya iyo cake. Byatangajwe ko iyo cake yazanywe mu rugo na Leonardo, umugabo wa Patricia, akaba umwisengeneza wa Ana Maria.
Ubugenzuzi bwakorewe imibiri y’aba bombi nyuma y’urupfu bwagaragaje ko yari yuzuyemo imiti yica udukoko ikunze gukoreshwa mu buhinzi. Ibi byatumye ishami ry’iperereza ku bwicanyi ryo muri São Paulo ritangira gukurikirana Patricia n’uwo mugabo we.
Ibimenyetso byasanzwe mu matelefoni yabo byatumye inzego zishinzwe iperereza zikeka uburiganya buhanitse. Leonardo ngo yari yarashakishije ari nako abaza kuri internet ibibazo bijyanye n’”ibyatera umuntu kuribwa umutima no kugira ibizwi nka konvulsiyo”, mu gihe Patricia nawe yashakaga uko FBI ishyira igitutu ku muntu ngo yemere icyaha.
Bikekwa ko urwango cyangwa inyungu zishingiye ku madeni ashobora kuba ariyo ntandaro y’uru rupfu ruteye inkeke. Ana Maria ngo yari asanzwe aguza amafaranga Patricia n’umugabo we, ndetse hari ibimenyetso ko bari bamaze igihe batamwishyura.
Ana Maria ntiyari yitabiriye isabukuru kubera ubukonje yari afite, ariko ku munsi wakurikiyeho yahawe igice cya cake yari yasigaye. Nyuma yo kuyirya, yahamagaye umukobwa we amubwira ko yumva atameze neza, ko ananiwe guhaguruka. Yajyanywe kwa muganga aho yahise ashyirwa ku mashini imufasha guhumeka.
Larissa nawe ndetse n’umwana w’imyaka 16 wari wajyanye nawe, basubiye kurya iyo cake nyuma yo kuva kwa muganga. N’ubwo uwo mwana yarokotse, Larissa nawe yapfuye nyuma y’iminsi mike.
Abapolisi basatse urugo rwa Patricia ku itariki ya 8 Ukwakira, bahasanga telefoni n’ibindi bimenyetso biri gusesengurwa. Ariko urukiko rwanze icyifuzo cyo gufunga abakekwaho uruhare, nubwo nta bisobanuro birambuye rwatangaje.
Iyi si yo nkuru yonyine y’uburozi muri Brezil muri iyi minsi. Polisi y’iki gihugu irimo no gukurikirana Ana Paula Veloso Fernandes, umunyeshuri w’amategeko ukekwaho kwica abantu bane mu gihe cy’imyaka itanu, abicisha uburozi ndetse bikekwa ko yabanje kubugerageza ku mbwa 10.
Mu Ukuboza k’umwaka ushize, abantu batatu bo mu muryango umwe nabo barapfuye nyuma yo kurya cake ya Noheri yari yashyizwemo uburozi bwo mu bwoko bwa arsenic. Uwakekwagaho icyaha nawe yapfiriye muri gereza nyuma yo gufungwa.
Ivomo ; Daily Mail