Mu muhango wo gusezera bwanyuma kuri nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée abantu batandukanye babanye na bahuriye we mu mirimo yakoraga, batanze ubuhamya bagaragaza uko yari indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza.
Bavuze ko kandi yarangwaga no kurenganura abarengana, kuvugisha ukuri kandi akaba n’umubyeyi wa benshi. Ni mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma nyakwigendera Ingabire Immaculée mu rugo iwe aho yari atuye i Kicukiro mu Murenge wa Niboye.
Ingabire Marie Immaculée yasezeweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, Amb. Charles Murigande, Visi Perezida wa Ibuka Christine Muhongaye, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.
Ingabire Marie yasezeweho n’umushakashatsi Tom Ndahiro bakoranye, Mary Balikungeri na Kanakuze Jeanne d’Arc bakoranye muri sosiyete sivili.
Mu bagize ubuhamya batanga bavuze uko Ingabire yabakuye ku muhanda, abandi akababera umuhamya utarya iminwa mu nkiko, abandi bamwita intwari n’umubyeyi. Hari abahamije ko yabafashije kurenganurwa mu manza z’akarengane kandi bakabona ubutabera. Ingabire kandi yari impirimbanyi mu guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Uwo mu muryango witwa Rwanda Women Network yavuze ko yagize ubuzima bukomeye kuva mu 1959, ariko aho Jenoside yakorewe Abatutsi irangiriye atabarwa n’Inkotanyi zirimo nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée.
Yagize ati:”Immaculée yatwigishije amategeko, atwigisha gukundana, twakuriye mu gihugu kibi […], turapfushije, igihugu kirapfushije. Ntawari uzi gusokoza, kwambara, ubu turi abacamanza tutabyigiye. Uriya ni umudamu, ni umukobwa, Imana yamuremye yaramwitondeye.”
Ati:”Iyo umaze gupfusha umugabo uba ubaye nabi, yabaye umugabo wacu, masenge, Imana imwakire kandi abagabo b’iki gihugu mwagize amahirwe yo kwiga no kuyobora, mutere ikirenge mu cye.”
Umushakashatsi Tom Ndahiro yavuze ko Ingabire yari umuntu udahungabanywa n’abanzi n’aborozi, kandi afite umutima w’ubutwari kuko aho yajyaga yumva umuntu uvuga nabi u Rwanda, yahagurukaga akamunyomoza. Mu buhamya bwe bugufi, Ndahiro yibutse ko mu 1996 ubwo bakoranaga, batangiye gukurikirana ibibazo by’abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’ubwo byari bikomeye ku mutima, Ingabire ntiyacitse intege, arakomeza, abera benshi icyitegererezo cy’ubutwari. Ati: “Ya ntambara twarwanye nzayikomeza.”
Mukansonera Consolée wo mu Bugesera na we yavuze ko igihugu kibuze intwari, umuntu wabaye hafi y’abapfakazi n’imfubyi. Ati: “Yatubereye inkoramutima, yaraduhanuye, yatugiriye inama kenshi, tubaye imfubyi.”
Bamwe mu babyeyi bafashijwe na nyakwigendera bakava mu buzima bubi bijyanye n’amateka banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko babanye na we bababaye kandi banishimye. Byukusenge Françoise yavuze ko ubutwari budasabwa ahubwo buharanirwa. Nyakwigendera ni we watumye asubira mu buzima bwo kuvuga no gutekereza neza.
Uwitwa Musabyimana Emmanuel yavuze ko apfushije kandi n’igihugu gipfushije intwari, ashimangira ko Ingabire yamufunguje arengana ndetse n’umugore we.
Undi witwa Mukasano Gaudence yavuze ko nyuma ya Jenoside yafashe icyemezo cyo kwanga kwiga ahubwo akajya gucuruza agataro. Mu 2001 yari afite abana batatu.
Yaje guhura na Ingabire mu Gisimenti, amubaza ibijyanye n’ubuzima bwe, amusaba gusubira mu rugo, hanyuma amuha ibikoresho byose by’ishuri kugira ngo asubire kwiga. Mukasano wavukiye mu muryango w’abana 13, barokotse ari batatu, Se bamwica areba, yavuze ko byagizwemo uruhare na Ingabire wamushishikarije gusubira mu ishuri.
Umurutasate Asuma wavuye mu Karere ka Rusizi na we yavuze ko mu karere kabo Ingabire bamufataga nk’umwamikazi kubera serivisi nziza yabahaga n’uburyo yabafashaga mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ubuhamya bwatanzwe bwerekanye ko Ingabire Marie Immaculée yari umuntu w’umunyakuri, indashyikirwa mu guharanira uburenganzira bwa muntu, kurengera abarengana no guteza imbere abagore. Yari umubyeyi ku buryo bwagutse, intwari mu magambo no mu bikorwa, kandi asigiye igihugu umurage w’ubutwari, ubutabera n’urukundo.