Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we Irene Mukamisha

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 kuri Kaleb Garden mu Mujyi wa Kigali habereye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Niyo Bosco, ndetse n’umukunzi we Mukamisha Irene.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Bwiza, Nyambo Jesca, Nana n’abandi bari bambariye Niyo Bosco.

Umuryango wa Niyo Bosco wasabye ndetse unakwa mu muryango wa Mukamisha Irené hanyuma imiryango yombi yemerana gushyingirana.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Niyo Bosco yashyikirijwe umugeni we hanyuma ahita amwambika impeta y’urudashira amusezeranya ko haba mu byiza no mu bibi bazahora ari umwe.

Ku wa 17 Nzeri 2025, Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene mu birori byarimo ibyamamare bitandukanye birimo Chriss Eazy, Vestine na Dorcas, Junior Giti, Bwiza n’abandi benshi.

Icyo gihe umuhanzikazi Bwiza wari waje kumushyigikira ndetse wanamwambariye uyu munsi, yavuze ko kimwe mu byanyuze umutima we ari ukubona uyu muhanzi mugenzi we yishimye.

Ati: “Nari nishimye cyane wagira ngo ninjye wari ugiye kwambika impeta cyangwa bari bagiye kuyambika, ni ibintu byari byiza cyane kandi ntewe ishema na Niyo Bosco.”

Ku wa 10 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, nibwo Niyo Bosco yahasezeranye imbere y’amategeko, ahamya ko we na Mukamisha Irene biyemeje kuba umwe.

Biteganyijwe ko nyuma yo gusaba no gukwa baza gukomereza mu mahango wo gusezerana imbere y’Imana nubundi urabera muri Kaleb Garden.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *