Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Kenya

Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yafashe mu mugongo Perezida wa Kenya William Ruto, n’Abanyakenya bose, n’umuryango wa Raila Amolo Odinga waraye yitabye Imana azize guhagarara k’umutima.

Mu butumwa Perezida Kagame yavuze ko ukwiyemeza gukorera abaturage kwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, guharanira ubutabera, demokarasi n’ubumwe bw’Abanyakenya n’Afurika muri rusange, bitazibagirana mu binyejana biri imbere.

Ni mu butumwa yatanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Mu izina ry’Abanyarwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije umuryango wa Rt. Hon. Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanyakenya ku bw’urupfu rwa Raila Odinga.”

Raila Odinga, yaguye mu Bitaro bivura amaso bikanakora ubushakashatsi bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam muri ako Karere ka Kerala ko mu Buhinde. Umutima wamufashe ubwo yari muri siporo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azenguruka ibyo bitaro.

Paul Kagame yakomeje ashimangira uburyo Raila Odinga azibukirwa iteka ukwiyemeza kwe mu gukorera abaturage, guharanira ubutabera na demokarasi. Ati: “Ukwiyemeza kwe mu gukorera abaturage no kudatsindwa mu guharanira demokarasi, ubutabera n’ubumwe muri Kenya no muri Afurika bizakomeza kwibukwa mu binyejana biri imbere.”

Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, akaba yaranabaye Umudepite ahagarariye agace ka Langata kuva mu 1992 kugeza mu 2013. Uyu mugabo yanayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi igihe kinini, akaba yariyamamarije kuyobora Kenya inshuro eshanu zose adatsinda, ndetse no ku mwanya wo kuyobora Komisiyo ya AU na bwo bikaba bitaramuhiriye.

Kuva muri icyo gihe yatsinzwe amatora ya 2007 habaye imvururu zikomeye cyane zatumye habaho ubwicanyi mu gihugu bwaguyemo abarenga 1300 abandi ibihumbi bakurwa mu byabo. Raila Odinga yavukiye i Maseno muri Kenya akaba yarinjiye muri politiki mu 1980, ariko yatangiye kumenyekana cyane mu 1990, ubwo Kenya yari iri ku rugamba rwo gushaka kuvana ku butegetsi ishyaka Kenya African National Union (KANU) rya Daniel arap Moi.

Raila Odinga yagiye mu bikorwa bya politiki no guhangana n’ubutegetsi bwa Daniel arap Moi, ndetse aza kugirana ibibazo n’ubutegetsi, byatumye ashinjwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi.

Paul Kagame yaboneyeho kugaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’Abanyakenya muri ibi bihe bitoroshye. Ati:”Twifatanyije na guverinoma n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’icyunamo mu gihugu hose.”

Ku wa Gatatu nyuma y’amakuru y’urupfu rwa Odinga, Perezida Ruto yahise ategeka ko ibendera ry’Igihugu ryururutswa ndetse rigakurwa no ku modoka zitwara abanyacyubahiro mu gihe cy’icyumweru. Kuri uyu wa Kane, abaturage benshi bateraniye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ubwo umurambo wa Raila Odinga wagezwaga mu gihugu, bakaba bashenguwe n’urupfu rw’uyu muyobozi bafata nk’intwari yabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *