Umunyamideri Kim Kardashian yagaragaje impamvu yatandukanye n’umugabo we Kanye West

Umunyamideri Kim Kardashian yashyize hanze ukuri ku gutandukana kwe na Kanye West babyaranye. Kim yavuze ko kubura umutekano mu bijyanye n’amarangamutima no mu mikoro ari byo byamuhatirije gusaba gatanya na Kanye West.

Ni nyuma y’imyaka umunani bari bamaze bashyingiranywe. Ibyo yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku wa 15 Ukwakira 2025 mu gice gishya cya Call Her Daddy  cyayobowe na Alex Cooper, wabajije Kim Kardashian ikintu cyabaye kikamugora ku cyihanganira.

Kim yahise amusubiza ati:”Burya hari ibintu byinshi ntagombaga kwemera. Sinashoboraga kwihanganira kumva umuntu avuga nabi abana banjye, nyogokuru cyangwa ba masenge. Iyo umuntu afite imyumvire imeze ityo, ntibikwiye ko dukomezanya.”

Yakomeje agaragaza ko umuhanzi Kanye West yakunze gushyira hanze amakuru yihariye y’ubuzima bwabo, harimo n’igihe yavuze ko bari bagiye gutekereza ku gukuramo inda ubwo Kardashian yari atwite umwana wabo North akaba ari na we , mukobwa wabo mukuru.

Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko yakomeje asobanura ko kimwe mu byatumye afata icyemezo cyo gutandukana na Kanye West ari uko atari agifite umutekano mu by’amarangamutima no mu bukungu.

Kim yatanze urugero rw’igihe mu rugo bari bafite imodoka eshanu za Lamborghini, ariko mu gihe gito Kanye West yari afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, zikabura kuko yari yazihaye inshuti ze.

Yagize ati:”Ntuba uzi icyo ugiye kubona mu gitondo, kandi ni ibintu bitera kutagira amahoro. Kubura ituze no kudatekana byari ikibazo gikomeye.”

Bombi Kim Kardashian na Kanye West bamenyekanye cyane mu myidagaduro ya Amerika, basanzwe bafitanye abana bane barimo umukobwa mukuru bise North ufite imyaka 12, umuhungu witwa Saint ufite imyaka icyenda, umukobwa witwa Chicago ufite imyaka irindwi, n’umuhungu witwa Psalm ufite imyaka itandatu.

Kim Kardashian na Kanye West batandukanye byemewe n’amategeko mu 2022, nubwo Kim yatangiye gusaba gatanya muri Gashyantare 2021.

Ni bamwe mu bafite ibikorwa bitari bike mu myidagaduro y’Isi kuko Kanye West yigeze no kuza ku mwanya wa Mbere mu bahanzi bakize ku Isi kubera ibyo akora birimo n’uruganda rw’inkweto.

Kanye West yaje guhita ashakana na Brianca Censori wo muri Australia, aho batangiye gukundana ari umukozi we mu ruganda rwa Yeezy rwa Kanye West.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *