Sadate Munyakazi yatumye Abarundi n’Abanyekongo bagaragaza ko batishimiye ibyo yavuze bamwe ntibatinya kuvuga ko akwiriye kubasaba imbabazi.
Ni amagambo yatangaje ubwo yaganiraga n’urubyiruko ari kurugira inama aho yagaragaje ko urwo rubyiruko ‘Rukwiriye gukora cyane ndetse bakubaka imihanda ku buryo mu minsi iri imbere Abarundi n’Abanyekongo bazajya baza guhabwa akazi ko kuyikubura.
Ni amagambo atarakiriye neza na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho bamwe mu baturuka muri Bihugu babifashe nko kwishongora ku baturanyi nyamara ngo atari byiza.
Eric Nyandwi kimwe nabagenzi be bo mu Burundi , bagaragaje uburakari bukabije kubyatangajwe na Sadate Munyakazi, aho yanditse kuri Facebook amagambo yuzuye urwango no kugaragaza ko abari mu Ishyaka rya CDD-FDD n’abatarimo bakwiriye guhaguruka bakarwanya ibitekerezo bya Munyakazi Sadate.
Ku rundi hande kandi bamwe mu basubije ubutumwa bwe harimo n’uwitwa Nyangoma Alex, wagaragaje ko ibyo Munyakazi Sadate yatangaje bishobora kuba ukuri bitewe n’uburyo urubyiruko rwo mu Burundi rubayeho mu gihe urwo mu Rwanda rubeshejweho no gukora cyane.
Yagize ati:”Ibyo yavuze ni ibintu biriho kuko ugiye kureba uburyo urubyiruko rwo mu Burundi rubayeho ukareba n’urundi rwo mu Bihugu duturanye ntabwo yibeshye”.
Uyu yakomeje abwira Eric Nyandwi ko igisubizo cyabyose ari uko Abarundi nabo bakora cyanea ho kwita ku magambo Sadate yavuze.
Ku rundi ruhande ni nako Abanyekongo benshi bagaragaje ko batishimiye ayo magambo bagaragaza ko arimo kubasuzugura no kubatesha agaciro nyamara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kumwe mu Bihugu bikize ku Isi.
Bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ko ibyo Munyakazi Sadate yavuze ari ibitekerezo bye bwite aho kuba ibiterezo bya FPR Inkotanyi rigaragara mu mashusho yafashwe Sadate avuga ayo magambo.
Uwiyise Gen Bitero kuri X , yagaragaje ko ibyo Munyakazi Sadate yavuze ari nko kugaragaza ko “Icyerekezo cy’iterambere u Rwanda ruriho kizagera aho mu myaka iri imbere Igihugu kizaba cyihagije mu bintu byose, ndetse kibe isoko y’akazi kabeshaho Abarundi n’Abakongomani bazaba baraje gukorera mu Rwanda bitewe n’imiyoborere mibi y’Ibihugu byabo.Ku rundi ruhande ntabwo Munyakazi Sadate yari yagira icyo kubivugaho”.
Sadate Munyakazi yagize ati:”Ariko mwumve ko tugomba kuba Abosi (Abakire), ahubwo tugasigara duha akazi , Abanyamahanga badukikije nk’Abarundi bakaza gukubura imihanda yacu, Abakongomani bakajya boza amatuwalete yacu. Kuko tuzaba twabasize kure cyane, twebwe ari twe ba bosi dufite abakozi dukoresha. … Iyo myumvire mugomba kuyigira, niba DG yabwiye ngo 2050 tugomba kuba turi abakire, hasigaye imyaka 25”.