Cristiano Ronaldo na Lionel Messi baciye akandi gahigo muri ruhago

CR7 usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yongeye kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru ubwo yabaye umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Ni kimwe kandi na mukeba we Lionel Messi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, nawe yanditse amateka yo kuba umukinnyi umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego mu ikipe y’igihugu.

Ibyo byabaye ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 ubwo , Portugal yanganyaga na Hungary ibitego 2-2 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri uwo mukino wari mu itsinda F. Ibitego byombi bya Portugal byatsinzwe na Cristiano Ronaldo wenyine aho icya mbere cyinjiye ku munota wa 22 ku mupira mwiza yahawe na Nelson Semedo, mu gihe icya kabiri cyinjiye ku munota wa 45+3 ku mupira yahawe na Nuno Mendes.

Kwitwara gutyo byatumye Ronaldo agera ku bitego 41 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, bikamugira umukinnyi wa mbere ku Isi ugeze kuri iyo mibare. Akurikirwa na Carlos Ruiz ufite ibitego 39 mu gihe Lionel Messi afite 36.

Kugeza ubu umukinnyi ukomeye ku Isi Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego bigera kuri 948 mu mikino yose, akaba abura 52 ngo agere ku bitego 1000 nk’intego ye nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bikomeye , ikintu cyaba ari amateka akomeye mu mupira w’amaguru dore ko kugeza ubu ntawundi mukinnyi urabikora n’umwe.

Ku rundi ruhande Lionel Messi, nawe yanditse amateka mashya mu mukino wa gishuti ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinzemo Puerto Lico ibitego 6 kuri 0 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Muri uwo mukino, Messi yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Muri uko kwitwara neza yahise aba umukinnyi wa mbere ku Isi watanze imipira myinshi ivamo ibitego mu ikipe y’igihugu. Ubu afite imipira 60 yavuyemo ibitego, akurikirwa na Neymar ufite 59. Muri rusange, Messi amaze gutanga imipira 398 yavuyemo ibitego mu mikino yose, akaba ari hafi kugera ku mipira 400.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi yongera kugaragaza uburyo aba bakinnyi bombi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru ku rwego rw’Isi. Buri wese akomeje kugira uruhare rukomeye mu ikipe ye y’igihugu, bikerekana ko ari abakinnyi bazibukirwa igihe kirekire mu mateka y’uyu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *