Benshi batunguwe n’uko Mitsutsu yitwaye mu bukwe bwa Nana

Umunyarwenya Mitsutsu yagaragaye mu bukwe bwa Nana ndetse atungura benshi kubera uko yitwaye nyuma yo kubona Nana arongowe ndetse atangaza ibintu bikomeye cyane kuri nana.

bijyagutangira abitabiriye ubukwe basabye ko Mitsutsu yahabwa umwanya mu bukwe aagira icyo atangaza maze mitsutsu arawuhabwa.

uyu musore ku batabyibuka yavuzwe mu rukundo na Nana maze bazano gutangaza ko bashwanye baranatukana kumbuga nkoranyambaga kuburyo buri wese yari aziko ari abanzi bakomeye cyane.

gusa ubwo Mitsutsu yahabwaga umwanya mu bukwe yashimangiyeko yashimishijwe nuko Nana yashatswe maze mumagamboye Ati: ” Nana uri umukobwa w’umunyabwenge twakoranye content kandi igenda neza byaranshimishije ati content yacu imaze kurangira nazanye nundi dukorana content ya prank nawe aragenda nzana undi nawe dukora prank ndetse nawe yaragiye nazana undi ndetse nawe turigukora udu prank twa hato na hato.

njywe icyambere ni amafaranga mba nshaka rero abazi ko mbabajwe n’uko Nana ashatswe baribeshya cyane kuko ngewe ahubwo nshimishijwe n’uko mugenzi wanjye ateye intambwe.

aha niho Mitsutsu yahishuriye ko abakobwa bose bamaze iminsi barikumwe abantu bazi ngo ni abakunzi bitaribyo ahubwo byose biba ari prank nk’uko na Nana byari bimeze.

kuri uyu wa 24 Mutarama Umurerwa Nana yashyingiranwe na Jean Paul imbere y’amategeko ibyashimishije abakunzi be ndetse n’abakunzi ba cinema mu rwanda kuko ntamuntu utakifuza kubona abakinnyi akunda barushaho gutera intambwe nziza ndetse bakubaka ingo ndetse bakiyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *