Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’umuturage umwe ubwo urukuta rw’inzu rwagwaga rugahitana abantu bari barimo gusenya.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu w’i Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, ahagana saa tanu z’amanywa, ubwo abaturage basenyaga inzu ya Mukamasabo Immaculée, ahazagurirwa umuhanda wa Nyange–Muhanga.
Leta yari imaze gutanga ingurane ku nyubako ziri muri uwo murongo, bituma bamwe batangira ibikorwa byo gusenya.
Nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, abantu bane bari bari gusenya urukuta rw’iyo nzu, ariko ubwo rwasenyukaga rwagwiriye bose.
Muri bo, Iradukunda Eric w’imyaka 24 y’amavuko yahise apfa ako kanya, mu gihe abandi batatu barimo abagore babiri n’umugabo umwe bakomeretse.
Gitifu Nshimiyimana yavuze ati: “Iradukunda yahise apfa, abandi batatu bakomereka ibice bitandukanye by’umubiri.” Yahise atabariza inzego z’umutekano n’abaturage baturanye, bafasha mu gukuramo umurambo wa nyakwigendera ndetse no gutabara abakomeretse.
Umurambo wa Iradukunda Eric wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi, naho abakomeretse barimo Bazubagira Neema, Jeannette na Sezibera Anselme bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Uwapfuye yakomokaga mu Kagari ka Nganzo, mu Murenge wa Muhanga, mu gihe abandi bakomerekeye mu Murenge wa Nyamabuye aho impanuka yabereye.
Inzego z’ibanze zirasaba abaturage gukurikiza amabwiriza y’abahanga mu bwubatsi mu gihe basenya cyangwa bubaka, kugira ngo birinde impanuka nk’izi zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.