Byinshi kuri Colonel Randrianirina wakuye Rajoelina ku butegetsi

Kuva tariki ya 11 Ukwakira 2025, muri Madagascar hari kuvugwa cyane izina rya Colonel Micheal Randrianirina, umusirikare wigaragaje mu buryo butunguranye ubwo yatangazaga ko we n’abo ayobora bagiye gushyigikira abaturage bari mu myigaragambyo.

Yavuze ko abasirikare be batazongera kuba igikoresho cy’ubutegetsi bwa Andry Rajoelina, bwari bumaze iminsi bukoresha ingabo mu guhohotera abaturage bigaragambya.

Imyigaragambyo muri Madagascar yatangiye ku wa 25 Nzeri 2025, iyobowe n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri, basaba Leta gukemura ibibazo by’amazi meza, amashanyarazi, ubuvuzi no kurwanya ruswa.

Col Randrianirina yavuze ko abasirikare bagiye bahinduka abakoreshwa nabi, barengera inyungu z’abategetsi aho kurengera abaturage.Yagize ati:

“Twahindutse ingaruzwamuheto. Twemeye gushyira mu bikorwa amabwiriza nubwo atari yemewe n’amategeko, aho kurinda abaturage. Ibi ni byo byabaye mu ijoro rya tariki 25 no ku manywa yo ku ya 26 Nzeri. Urugomo ruracyakomeje, cyane cyane ku banyeshuri bari gusaba uburenganzira bwabo”.

Ku wa 14 Ukwakira, Colonel Randrianirina yagaragaye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko Perezida Andry Rajoelina yahunze igihugu, atwawe mu ndege y’ingabo z’u Bufaransa. Uwo munsi, Randrianirina yatangaje ko we n’abasirikare bayoboye bahagaritse ubutegetsi bwa Rajoelina.

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwa Madagascar rwatangaje ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ubutegetsi, Colonel Randrianirina ari we ugiye kuyobora igihugu by’agateganyo nk’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano.

Colonel Randrianirina, w’imyaka 51, ntiyari azwi cyane muri Madagascar kuko yari umwe mu basirikare bo hagati mu nzego z’ubuyobozi bwa gisirikare, mu gihugu gifite abofisiye barenga 30 bafite ipeti rya Général.

Ubu ni we ufite ijambo rikomeye mu ngabo nyuma y’uko Gen Démosthène Pikulas, Gen Nonos Mbina Namelison n’abandi bofisiye bakuru bamwiyunzeho.

Yabaye umuyobozi wa Batayo ya Tulear y’ingabo zirwanira ku butaka mu Ntara ya Atsimo Andrefana, nyuma aba Guverineri w’Intara ya Androy hagati ya 2016 na 2018.

Yaje kugirwa umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Madagascar uzwi nka CAPSAT (Corps d’Administration des Personnels et des Services Administratifs et Techniques), umutwe ushinzwe kugenzura abasirikare no gutanga ubufasha mu miyoborere n’ibikoresho bya tekiniki.

CAPSAT izwi cyane muri Madagascar kuko ari wo mutwe washyigikiye imyigaragambyo yatumye Rajoelina afata ubutegetsi mu 2009.

Mu gihe gishize, hagati ya Ugushyingo 2023 na Gashyantare 2024, Colonel Randrianirina yafungiwe muri gereza ya Tsihafay iherereye mu majyepfo ya Antananarivo, ashinjwa gushishikariza abasirikare kwigumura ku butegetsi bwa Rajoelina. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’umwaka gisubitse, nyuma agarurwa mu nshingano.

Ubwo yatangazaga ko yakuyeho ubutegetsi bwa Rajoelina, Randrianirina yemeje ko General Pikulas azakomeza kuba Umugaba Mukuru w’ingabo za Madagascar. Muri iki gihe, igihugu kiyobowe n’Inama y’Umutekano igizwe n’abasirikare, abapolisi n’abajandarume, mu gihe hagitegerejwe ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa gisivili.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *