Abakoresha RAMA bagiye kujya bavurirwa no mu mavuriro y’ibanze

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2025, Abanyarwanda bazatangira kwivuriza ku bwishingizi bwa RAMA mu mavuriro y’ibanze mu rwego rwo kurushaho kubegereza serivisi z’ubuvuzi aho bari hose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Butera Ivan, yavuze ko iyi gahunda igamije gukuraho imbogamizi zigaragara mu mikorere y’amavuriro y’ibanze no kongerera abaturage amahirwe yo kubona serivisi z’ubuzima hafi yabo.

Dr Butera yatangaje ko ku ikubitiro iyi gahunda izatangirira ku mavuriro 15, kugira ngo habanze hagenzurwe uburyo izashyirwa mu bikorwa. Yavuze ko serivisi zijyanye n’amaso, amenyo n’izindi zizatangira gutangirwa muri ayo mavuriro, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko ku mipaka.

Yasobanuye ko nubwo amavuriro y’ibanze azajya atanga serivisi z’amenyo n’amaso mu buryo bworoheje, uburwayi bukomeye buzajya bwoherezwa ku bitaro bikuru.

Yongeyeho ko serivisi zijyanye no kuboneza urubyaro nazo zizatangira gutangirwa mu mavuriro mato, hakazashyirwamo abaganga babifitiye ubumenyi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri iki gihe, amavuriro y’ibanze 8,2% adakora mu buryo buhoraho bitewe n’umubare muke w’abaganga, mu gihe u Rwanda rumaze kugira amavuriro y’ibanze 1294. Muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere, hateganyijwe kubakwa andi mavuriro y’ibanze 100, cyane cyane mu bice byiganjemo abaturage benshi.

Mu mezi ane ashize, hongerewe abaganga 13 bize kuvura indwara z’amaso n’abandi 11 b’inzobere mu kuvura amenyo, bakaba baroherejwe ku mavuriro y’ibanze 24. Dr Butera yavuze ko abavura amenyo n’amaso bazajya basaranganywa mu bigo bitandukanye kugira ngo serivisi z’ubuzima zirusheho kugera kuri bose.

Uretse ibyo, hari amavuriro y’ibanze 420 akiri mu bikorwa byo kuvugururwa bitewe n’uko afite ibikorwa remezo bitari ku rwego rushimishije. MINISANTE ivuga ko iri gukora uko ishoboye ngo avugururwe vuba.

Intego ya Minisiteri y’Ubuzima ni uko bitarenze umwaka wa 2028, abaturage 95% bazajya bahabwa serivisi z’ubuvuzi n’Abajyanama b’Ubuzima, ku bigo nderabuzima no ku mavuriro y’ibanze. Ibyo bizagerwaho binyuze mu kongera ubushobozi bw’abatanga serivisi, kubaka ibikorwa remezo no korohereza abaturage kubona ubuvuzi ku gihe kandi bufite ireme.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *