Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafashe abagabo babiri bakekwaho gutwara ibiro 28 by’urumogi kuri moto.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yabwiye Imvaho Nshya ko hafashwe Twagirumukiza Enock w’imyaka 23 na Mudahinyuka Jacques w’imyaka 19.
Yavuze ko abakekwa bafashwe baje gucururiza urumogi mu Mujyi wa Kigali. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, mu Kagali ka Nyagahinga, Umudugudu wa Cyugamo ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
CIP Gahonzire yagize ati:“Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi bari batwaye ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye muri aka Karere ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya runyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).” Banatangaje kandi ko bari bafite undi bakorana ari na we warwinjizaga muri aka Karere arukuye mu gihugu cya Tanzaniya.
Bemeye kandi ko bari basanzwe bakora akazi ko gucuruza urumogi aho baruzanaga mu Mujyi wa Kigali bakoresheje moto, bakarugurisha abakiriya babo.
Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yahagurukiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’urumogi cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye mu bihugu by’ibituranyi.
Abaturage baturiye imipaka bibutswa kujya batanga amakuru y’abantu binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, ariko bakanirinda no kwishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na magendu.
Polisi kandi irashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru, bityo abakekwa bagafatwa ibiyobyabwenge bitarakwirakwira mu baturage. Ati:
“Ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ndetse bikanashimangira ko bamaze kumenya ububi bw’ibyobyabwenge, turashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bantu bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge.”
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali iraburira abantu bumva bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego zitandukanye zabahagurukiye kandi ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye, bityo bakwiye kubireka bagashaka ibindi bakora bibateza imbere.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw.