Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo z’iki Gihugu zagabye ibitero mu bice rigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 yatangaje ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indi mitwe y’ingabo n’iyitwara gisirikare ikorana na FARDC irimo ihuriro rya Wazalendo.
Ati:”AFC/M23 iramenyesha Abenegihugu n’umuryango mpuzamahanga ko nk’uko bisanzwe, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane no ku birindiro byacu muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’amasaha make i Doha hasinyiwe uburyo bwo guhagarika imirwano tariki ya 14 Ukwakira 2025.”
Kanyuka yasobanuye ko ibindi birindiro bya AFC/M23 byagabweho ibitero byo ku butaka birimo Kadasomwa na Lumbishi biherereye muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, na Kasake iherereye muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibi bitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 nyuma y’aho ku wa 14 Ukwakira 2025, abahagarariye impande zombi basinyiye i Doha muri Qatar amasezerano yo gushyiraho urwego ruhuriweho rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Biteganyijwe ko uru rwego ruzaba rugizwe n’abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bangana mu mubare, n’indorerezi zihagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango w’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ni intambwe ikomeye yari yatewe, yitezweho gufasha impande zombi gukomeza ibiganiro nta nzitizi, kugira ngo zigere ku masezerano y’amahoro arambye.
Kanyuka yatangaje ko uretse kuba ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, binabangamira gahunda y’amahoro.