Habimana Hussein Umujyana w’umutoza Afahmia Lotfi yashyize mu majwi Perezid awa Rayon Sports aho amushinja gusaba umutoza kwitsindisha kugira ngo yorohereze ikipe.
Umujyanama w’Umutoza Afahmia Lotfi wahagaritswe na Rayon Sports, Habimana Hussein, yashyize ahagaragara amakuru akomeye yerekeye umwuka mubi uri hagati y’uyu mutoza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Uwo mwuka mubi ukaba uhari ariko by’umwihariko kuri Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée, aho amushinja kumusaba kwitsindisha kugira ngo yorohereze ikipe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2024/25.
Lotfi n’umwungiriza we wa kabiri, Azouz Lotfi, baherutse guhagarikwa n’iyi kipe, nyuma yo gusezererwa na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup no kugorwa mu mikino ya shampiyona.
Nk’uko Habimana yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radiyo SK FM, ikibazo cyatangiriye mbere y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yakinnyemo na Mukura VS kuri Stade Amahoro.
Icyo gihe Rayon Sports yari yamaze kumvikana na Lotfi ko azayibera umutoza mukuru mu mwaka w’imikino wa 2025/26, ayifasha mu mikino nyafurika.
Habimana yavuze ko Perezida wa Rayon Sports yabwiye Lotfi ko afite impungenge zo gukina Mukura VS yari imaze igihe iyitsinda, amusaba kumufasha ngo umukino urangire Rayon Sports itsinzwe kugira ngo ikipe yari asanzwe atoza igere ku mukino wa nyuma.
Ati: “Yarambwiye ngo duhurire Mundi Center, arambwira ati ‘mfite ubwoba, uriya mutoza amaze kudutsinda inshuro enye. Ni iki dukora?’ Noneho amuha telefone ngo bavugane. Lotfi yahise yanga ubwo buyobozi, atangira kwibaza ku ikipe agiye kujyamo itekereza ku buryo bwo ‘kwitsindisha’ aho guhatana mu buryo bwa siporo”.
Uyu mujyanama avuga ko kuva ubwo, umubano hagati ya Lotfi na Perezida wa Rayon Sports watangiye kuzamo agatotsi. Yongeraho ko Twagirayezu yagiye yinjira mu nshingano z’umutoza, nko kugura abakinnyi atabanje kubyumvikanaho n’umutoza, ndetse akamwereka ko ari we ufite ijambo rya nyuma.
Ati: “Umutoza yarebye imikino ya nyuma ya shampiyona, amwereka abakinnyi azasigarana n’abo ashaka. Perezida aramubwira ngo ‘ni njye nzazana abakinnyi nshaka, nutsindwa nzakwirukana’. Ibi ni byo byatumye ibintu bisubira inyuma”.
Habimana yavuze ko we na Lotfi bagiye kujyana Rayon Sports mu nkiko kubera kutubahiriza amasezerano, kandi ko iyi kipe ishobora kuzishyura menshi kurenza imperekeza y’amezi atatu.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, kugeza ubu nta kintu aratangaza kuri aya makuru aremereye amureba, ariko ibisobanuro bye biracyategerejwe.
Rayon Sports iri gutozwa by’agateganyo n’Umurundi Haruna Ferouz, ikaba iri kwitegura umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda izahuramo na Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025.