Nyuma y’uko mu minsi ishize byagiye bivugwa ko Uwase Muyango yatandukanye n’umugabo we Kimenyi Yves bafitanye umwana w’umuhungu, kuri ubu Muyango yagaragaje ko byamusigiye igikomere.
Ubwo yari mu kiganiro kuri TikTok, Muyango yagaragaje ko ubu abagabo batakimushishikaje bitewe n’uko ubwo babanaga bitagenze neza, avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari amafaranga.
Ati “Iby’abagabo ba ubinkuye mu bwonko. Ndishakira amafaranga iby’abagabo narabibonye. Narakunze ndakunda ariko aho byangejeje…Narimfuye.”
Kimenyi Yves na Muyango barushinze tariki 06 Mutarama 2024, nyuma y’umwaka umwe n’igice baratandukana.



