Vestina: Mbangamiwe n’abanyiyitirira bakamvugira ibyontavuze.

Umuhanzikazi Vestina wo mu itsinda rya Vestina na Dorcas riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  yatangaje ko abangamiwe n’abamwiyitirira ku mbugankoranyambaga bityo abantu badasobanukiwe iby’imbugankoranyambaga bakabakurikira baziko ariwe banatangaza ibyo atabazi maze bikamwitirirwa.

ibi yabitangaje n’ubundi abinyujije kurukuta rwa Instagram ibyatumye hariho n’abavugako nabo bafite impungenge ko nabyo atariwe wabivuze.

ni mugihe uyu mugore amaze igihe yihishe itangazamakuru kugirango ritamubaza kubijyanye nibyamuvuzweho ko yaba yarashwanye n’umugabo we ariko bigateza kutavugarumwe kubabitangazaga ndetse n’umujyanama wa Vestina na Dorcas Irene Murindahabi.

muri iyi minsi buri wese afite ubushobozi bwo gutunga irubuga nkoranyambaga kandi mu mazina ashaka bikomeje kugorana kuko abiyitirira abahanzi n’ibindi byamamare kugirango bagire aba bakurikira babaye benshi kuburyo ubona ko byafashe indi ntera.

iki kibazo rero kijya gutangira nabwo bivugwako hawi uwiyitiriye Vestine maze akandika kumbuga amagambo acamarenga ko Vestine atameranye neza n’umugabo we Idrissa ibyatumye abakoresha imbuga nkoranya mbaga bataka vestina.

kubera igihe cyari gishize uyu mugore acecetse harikwibazwa niba ibibyo ariwe waba yabyanditse kuko kuko ntagaragara mu binyamakuru , ibikorwa bya muzika nuko bityo biragoye guhamya ko nabyo ariwe wabivuze nkuko amakurikira izimbuga bakomeje kugaragaza izo mpungenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *