Uko wamenya niba waranduye Kanseri y’udusabo tw’intanga ngore

Niba wajyaga wibaza uko wamenya niba waranduye Kanseri y’udusabo tw’intanga ngore , iyi nkuru ni wowe yandikiwe. Ushobora kuba kandi nta makuru wari ubifiteho. Soma iyi nkuru witonze.

Ubusanzwe kanseri y’udusabo tw’intanga ngore ni imwe mu ndwara zishobora gufata abagore benshi ku Isi ariko ikamenyekana itinze kuko akenshi ibimenyetso byayo ntibigaragara kare cyangwa se bikitiranywa n’ibindi bibazo bisanzwe by’ubuzima.

Kugira ubumenyi ku bimenyetso byayo ni intambwe ya mbere yo kuyivumbura hakiri kare no kugira amahirwe menshi yo gukira. Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko abagore benshi bayimenya ikomeje gukura cyangwa yamaze gukwira mu bice by’umubiri, bikagora kuyivura.

Ikimenyetso cya mbere gikunze kugaragara ni guhora wumva inda itumbye. Kubyimba mu nda cyangwa kumva itumbye kenshi bishobora kuba bifitanye isano n’imirire cyangwa ibindi bibazo byoroheje, ariko iyo ibi bibaye ibintu bisubiramo kenshi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko mu nda harimo ikibazo gikomeye.

Mu gihe wumva inda yawe itumbye buri gihe, ari ngombwa kugana muganga kugira ngo amenye icyabiteye hakiri kare.Ikindi kimenyetso ni ububabare buhoraho mu kiziba cy’inda no mu itako.

Abagore benshi bakunze kubyitiranya na ovulation cyangwa ibibazo by’imihango, ariko ububabare budashira kandi bukomeza igihe kirekire bushobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’udusabo tw’intanga.

Iyo ububabare bumaze igihe kirekire, gusuzumisha hakiri kare bishobora gutuma ikibazo kivurwa bitarakara.Hari kandi kubura ubushake bwo kurya cyangwa kumva uhaga vuba. Umugore ashobora kubona atangiye kubura appetit cyangwa se ibyo arya bikamutinda mu nda.

Hari n’igihe umuntu arya duke ariko akumva yuzuye cyane. Ibi bishobora gufitanya isano n’ibibazo byo mu rwungano ngogozi, ariko nanone bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’udusabo tw’intanga.

Ikindi kimenyetso gikomeye ni kugira ubushake bukabije bwo kwihagarika buri kanya. Abantu benshi bazwiho kugira ubu bushake cyane ni ababa bafite diyabete, ariko ubushakashatsi bwerekana ko n’abafite kanseri y’impyiko cyangwa iy’udusabo tw’intanga bashobora kugira ubu bushake bwinshi bwo kwihagarika.

Ibi bimenyetso byose si ngombwa ko bivuga ko umuntu afite kanseri, ariko ni impuruza ikomeye ikwiye gufatwa mu buryo bukomeye. Kwihutira kugana muganga mu gihe wumva kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso bigaragara ni ingenzi kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse, kanseri niba ihari ivumburwe hakiri kare kandi ivurwe neza. Iyo ivumbuwe mu ntangiriro, amahirwe yo gukira aba ari menshi cyane.

Kumenya no kwitaho umubiri wawe ni intwaro ikomeye yo kurwanya kanseri n’izindi ndwara zidakira. Gana muganga ukoreshe isuzuma rya hato na hato, cyane cyane niba hari impinduka zidasanzwe ubonye ku buzima bwawe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *