Musanze: Mu gihe cy’amezi abiri habaye impanuka 118

Abasenateri bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye igikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda mu gihugu hose.

Ku ikubitiro, ku wa 13 Ukwakira 2025, batangiriye mu Karere ka Musanze, aho basanze mu mezi abiri ashize habaye impanuka zo mu muhanda 118.

Izi mpanuka zagaragajwe mu mibare y’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere. Muri zo, 60 zatewe n’amagare, 37 zituruka kuri moto naho 21 zituruka ku modoka. Abasenateri baganiriye n’inzego zinyuranye zirebwa n’iyi ngingo, basura ikigo gikorera igenzura ry’ibinyabiziga, ndetse banajya ku mihanda ikunze kugaragaramo impanuka kugira ngo barebe icyakorwa.

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko hagiye kongerwa ubukangurambaga bugamije kubahiriza amategeko y’umuhanda. Yagize ati:

“Icyo tugiye gukora ni ibiganiro bihoraho hagati y’abanyonzi n’abamotari dufatanyije na polisi kugira ngo byubahirizwe, tutibagiwe n’abanyamaguru binyuze mu Nteko z’abaturage.”

Senateri Uwizeyimana Evode wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko ibizava muri iri genzura bizaganirwaho ku rwego rw’igihugu kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye. Ati:

“Twabanje kuganira n’inzego zo ku rwego rw’igihugu, ari na yo mpamvu mu bibazo tubona hari ibyo dusubiriza abaturage hano, naho ibindi bikeneye ubuvugizi no kwitabwaho tuzabiganira n’izindi nzego.”

Iri genzura rizamara ibyumweru bibiri, rikorwe mu turere 15 turimo n’Umujyi wa Kigali kugeza tariki ya 24 Ukwakira 2025. Rigamije kureba uko ingamba zo gukumira impanuka zishyirwa mu bikorwa no kumenya aho hakiri intege nke, kugira ngo hazafatwe ibyemezo bifatika byo kugabanya impanuka zo mu muhanda mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *