Umuraperi Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent, yatangaje ko yirinda cyane kwivanga mu by’amadini no muri politiki, avuga ko ari byo byagize ingaruka mbi ku isura ya Kanye West (Ye) na Nicki Minaj muri rubanda.
Ibi yabigarutseho ubwo yamamazaga filime ye nshya “Moses the Black”, yayoboye mu bijyanye n’ikorwa ryayo. Nubwo iyi filime ikomoza ku nsanganyamatsiko zifite aho zihuriye n’idini, 50 Cent yavuze ko igomba gufatwa nk’imyidagaduro isanzwe, atari ubutumwa bwa politiki cyangwa ubw’idini.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwerekana iyo filime, 50 Cent yagize ati “Hari ibintu bibiri abantu bakubwira kwirinda. Icya mbere ni ukwivanga mu by’amadini no muri politiki. Kubera ko icyo watekereza cyose, buri gihe hari uzaguhakanira bikomeye ntiyemeranye na we.”
Yakomeje agira ati “Njye ndabyirinda. Ni byo byangije izina rya Kanye West.”
Ibi byavuzwe byasamiwe hejuru n’abasekaga, bituma 50 Cent yongeraho andi magabagira ati “Hanyuma Nicki na we yavuze ibintu runaka…”
Nk’uko byagiye bigarukwaho, Kanye West yatangiye gutegura amasengesho yiswe ‘Sunday Service’ mu 2019, nyuma aza no gutangaza ko yiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020.
Mu bihe bya vuba, imyitwarire n’imvugo ye byakunze kuvugisha benshi, cyane cyane nyuma yo kwivuguruza ku byerekeye politiki n’ingengabitekerezo zikakaye.
Ku rundi ruhande, Nicki Minaj aherutse gushimira Perezida Donald Trump ku byatangajwe bijyanye n’ibibazo by’abakirisitu muri Nigeria, anavugwaho gukoresha amagambo atari meza ku munyamakuru Don Lemon ubwo yavugaga ku myigaragambyo yabereye ku rusengero rwo muri Minnesota.
Nubwo na 50 Cent akunze kumvikana mu mpaka no kuvugisha rubanda, kuba agaragaza ko hari umurongo utagomba kurengwa mu bijyanye n’idini na politiki, byatumye benshi babifata nk’inama ikomeye ku bandi bahanzi bakunze kwivanga muri izo ngingo.

