Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona mu Rwanda (RUB) buratangaza ko gukomeza guharanira ko ubudaheza buba mu byihutirwa ari ingenzi, kuko kubaho neza ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona bisaba gukoresha ubwonko cyane.
Iyo habayeho ubudaheza, bigabanya imbogamizi abantu bafite ubumuga bahura na zo, cyane cyane izishingiye ku mikorere y’ibikorwa remezo bidasubiza ku byifuzo byabo.
Mu itangazo RUB yashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, ryagaragaje ko abantu batabona bakomeje kugorwa no kugenda mu bwisanzure kubera inzira ziriho ruhurura zidapfundikiye n’ibindi bikorwa remezo bidatekerejweho neza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Mugisha Jacques, yavuze ko kubaho neza ku muntu utabona bisaba gukoresha imbaraga nyinshi z’ubwonko n’umutima kugira ngo abashe kubaho mu buryo buboneye.
Yagize ati: “Kugira ngo tubeho neza muri ubu buzima kandi tutabona, dusabwa gukoresha ubwonko cyane ndetse n’imbaraga z’umutima. Ntacyo tuzageraho tutagiharaniye, ntibivuze ko tutazahura n’inzitizi cyane cyane zikomoka ku bataradusobanukirwa.”
Mugisha yanibukije abantu bafite ubumuga bwo kutabona ko kumenyekanisha inkoni yera nk’urugingo rwabo, guharanira ko iboneka byoroshye ndetse no kuyihesha agaciro, ari uburenganzira bwabo atari impuhwe bagirirwa.
Ibi byatangajwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku itariki ya 07 Ugushyingo 2025 Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera, uzabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka ni umunsi Isi yose yibuka akamaro k’inkoni yera, nk’ikirango cy’ubwigenge, icyubahiro, kwiyemeza no kurwanya ivangura.
Santosh Kumar Rungta, Perezida w’ihuriro ry’abatabona ku Isi, yavuze ko ku munsi w’inkoni yera hazirikanwa imbaraga n’ubudaheranwa by’abatabona. Ati: “Aha rero, nibwo twongera kwiyemeza kurushaho kubaka Isi yubaha kandi igaha agaciro imiterere itandukanye.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Tubona birenza imboni”, ikaba igamije gushimangira ko ubuzima bw’abatabona bufite agaciro gakomeye.
RUB isaba inzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta gushyira imbere politiki idaheza, harimo no gupfundikira inzira z’amazi kugira ngo zitabangamira abatabona mu kugenda kwabo. Mugisha Jacques yavuze ko hakwiye gutezwa imbere ikoranabuhanga ridaheza ndetse hagashyirwa imbaraga mu bikoresho byunganira abatabona.
RUB isaba kandi ko hasakazwa amabwiriza ngenderwaho mu gukora no gutunganya imbuga za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta ku buryo bworohereza abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nyunganizi kugera ku makuru batabaye mu nzitizi. Ibi byose bigamije gufasha abatabona kubaho neza, bafite amahirwe angana n’ay’abandi mu buzima bwa buri munsi.