Umuhanzi wo mu Gihugu cya Uganda Jose Chameleone wamamaye muri muzika ya Afurika no hanze yayo, yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram).
Umuhanzi wo mu Gihugu cya Uganda Jose Chameleone wamamaye muri muzika ya Afurika no hanze yayo, yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram).
Jose Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika dore ko anafite ibindi bikorwa bifite aho bihuriye na muzika. Ku wa 07 Mata 2026 nibwo yanyuze ku mbuga ze ahasiga ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda ndetse n’Inshuti z’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize itwaye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse ari na byo yagarutseho.
Chameleone, yavuze ko aha agaciro akanashima imbaraga n’Ubudaheranwa by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe abatutsi mu 1994. Ubwo butumwa bugaragaza ko Jose atibagiwe ububabare u Rwanda rwanyuzemo dore ko yanavuze ko ari kumwe n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka aho hibukwa abarenga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 si igikorwa cy’Abanyarwanda gusa ahubwo ni inshingano y’Isi yose cyane cyane abahanzi n’ibyamamare nk’abafite ijwi rigera kure mu gihe gito.
Ubwo butumwa bwa Jose Chameleone kandi bushimangira imbaraga n’akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi nk’uburyo bwo kurwanya gukumira ko yazongera ukundi hubakwa ahazaza harangwa n’amahoro n’ubwiyunge.
Igikorwa cyo kwibuka cyatangiye ku wa 07 Mata 2026 kikaba kimara iminsi 100 hibukwa inzirakarengane zazize uko zavutse.



