Amahanga aracyarebera imvugo z’urwango na FDLR bihabwa intebe RDC- Amb. Kimonyo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 umuryango mpuzamahanga unaniwe gukora ibikwiye ubwo hicwaga inzirakarengane z’Abatutsi mu 1994, n’ubu ukomeje kurebera imvugo zibiba urwango n’ubwicanyi bikomeje mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ukirengagiza ibyago ku mutekano w’u Rwanda, bizanwa n’abakoze Jenoside bakidegembya muri RDC.

 

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Beijing mu Bushinwa, cyitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, inshuti z’u Rwanda n’abanyacyubahiro batandukanye.

Ambasaderi Kimonyo yavuze ko kuba nta somo rikomeye amahanga yari yakura mu byabaye mu Rwanda biteye agahinda.

Ati “Dukomeje kubona icengezamatwara rihamagarira kwica abantu hagamijwe kurimbura ubwoko runaka, n’ibikorwa by’ubwicanyi bwibasira ubwoko bw’abantu mu karere k’Ibiyaga Bigari […] Ubwinshi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango muri aka karere kacu bisa nk’ibyahawe intebe, bihinduka igice cya politiki bisanzwe.”

Ati “Aha, ndashaka gushimangira ibibazo biterwa n’uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ukomeje kwidegembya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu ukaba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakaba bakomeje gukora ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere.”

Ambasaderi yakomeje avuga ko “Tugomba kuzirikana ukuri ko kwibuka hatabayeho gutanga ubutabera bwuzuye biba bidahagije. Umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano wo ku wa 16 Mata 2014, usaba ibihugu binyamuryango kuburanisha cyangwa kohereza abantu bashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside bihishe ku butaka bwabyo kugira ngo baburanishwe. Turasaba ibihugu byose kubyubahiriza mu buryo bwuzuye.”

Muri iki gikorwa, hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa, no gucana urumiri rw’icyizere.

Nsabimana Gratien wari uhagarariye Ibuka, yavuze ko akomoka mu muryango mugari, yemeze ko “Ababyeyi banjye, mushiki wanjye, ba marume, ba masenge, ababyara, ndetse n’abandi benshi, hafi ya bose barishwe. Narokotse gusa mbikesha masenge w’intwari wampetse mu mugongo we mu minsi 100 yose”.

Yakomeje avuga ko “Uyu munsi, sinzi uko ababyeyi banjye na mushiki wanjye basaga, kuko amafoto yabo yose yangijwe aratwikwa. Igihe kirekire, nagorwaga no kurema ishusho y’amasura yabo mu bitekerezo byanjye, ibintu byanteye agahinda kenshi ku buryo urugendo rwo gukira numvaga ari ibintu bya kure cyane.”

Yagarutse ku buryo yatangiriye urugendo rwo gukira muri AERG kuri ubu ibarizwa mu Muryango Ibuka.

Ibuka yongeye gusaba umuryango mpuzamahanga gukomeza kuba maso, gukora isesengura mu gihe gikwiye, gufata ibyemezo bishyitse no gushimangira imbaraga zihuriweho mu kurwanya imyumvire mibi ibiba urwango yuje ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ihakana ryayo mbere y’uko bifata indi ntera.

Intumwa ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu Bushinwa, Alhaji Mohamed Sarjoh Bah, yavuze ko mu myaka irenga 30 ishize habaye Jenoside, u Rwanda ari urugero rwiza rw’impinduka.

Yagize ati “Ruyobowe n’icyerekezo cy’igihugu gisobanutse ndetse n’ubwitange bw’abaturage bihitiyemo kwigenera ejo hazaza, iki gihugu ubu kiri mu bya mbere ku Isi bifite ubukungu bukura cyane, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereyeho 11,2% mu gihembwe cya kane cya 2025. Iyi ntsinzi ni icyubahiro ku bishwe no kugarurira agaciro abarokotse”.

“Gukomeza inzego z’igihugu no kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, cyane cyane muri Sudani, Sudani y’Epfo, Mali, na Mozambique, bigaragaza ubushake budacogora bwo guhindura ibihe bikomeye mo imbaraga zo kongera kwiyubaka. Ibi bitwibutsa ukuri kw’ingenzi ko amateka atari ihame ridahinduka, ahubwo ahindurwa n’ubushake bw’abaturage”.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, Stephen Jackson, watangiye izi nshingano ku wa 1 Mata, yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, yakoreraga umuryango udaharanira inyungu wo muri Irlande, mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ati “Nabuze inshuti n’abakozi twakoranaga benshi, abo amazina yabo n’amasura yabo bikomeza kugaragara neza mu ntekerezo zanjye kugeza n’uyu munsi. Kandi uyu munsi nibuka neza cyane urupfu, iyangirika, ukubabara, ndetse n’amahano yabaye icyo gihe”.

Yatambukije ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yageneye Isi muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa buvuga ko “Twibuka twicishije bugufi n’ipfunwe ryo kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga kumva imiburo no gufata ibyemezo byihuse byo kurokora ubuzima bwa benshi”.

“Ntibihagije kwibuka abapfuye. Tugomba kwigira ku makosa y’ahahise tukarinda abantu twanga urwango, imvugo zikongeza urwango no gushishikariza abantu gukora urugomo, dushora imbaraga mu kubaka imibanire y’abantu […]”.

“Nsabye ibihugu byose kwemeza Amasezerano yo Gukumira Jenoside vuba, kandi bikayashyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye. Reka buri munsi twongere dushimangire umuhigo wacu wo kwibuka, kumva, no gukora”.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

Hacanwe urumuri rw’icyizere

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango Abibumbye mu Bushinwa, Stephen Jackson, yavuze ko atazigera yibagirwa ibyo yaboneye mu Rwanda mu 1994

Nsabimana Gratien wari uhagarariye Ibuka, yavuze ko akomoka mu muryango mugari, ariko benshi bakaba barishwe

Intumwa ihoraho y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu Bushinwa, Alhaji Mohamed Sarjoh Bah, yavuze ko mu myaka irenga 30 ishize u Rwanda ari urugero rwiza rw’impinduka

Ambasaderi James Kimonyo yanenze amahanga akirebera ibibazo biri muri RDC biteje impungenge ku mutekano w’u Rwanda