James Swan ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kuyobora ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Mu ntangiriro za Werurwe 2026 ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagize Swan Umuyobozi wa MONUSCO n’intumwa ye yihariye muri RDC, asimbura Bintou Keita ukomoka muri Guinée-Conakry wari waravuye muri iyi nshingano tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Ubwo Swan yageraga i Kinshasa ku wa 7 Mata, yatangaje ko gukoresha imbaraga z’igisirikare bidashobora gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko hakenewe ibiganiro by’amahoro.
Yagize ati “Intambwe yaterwa kubera ibiganiro, uruhare rw’akarere no gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe. Kurinda abasivili bizakomeza kuba inshingano nyamukuru ya MONUSCO.”
Uyu Munyamerika yatangaje ko uretse kurinda abasivili, MONUSCO izanatanga ubufasha mu guhosha imirwano no gushyiraho uburyo bwatuma amahoro arambye aboneka mu burasirazuba bwa RDC.
Swan yahawe izi nshingano mu gihe MONUSCO yahawe ubutumwa bwihariye bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, hashingiwe ku biganiro bya Doha bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kemeje ko inshingano y’ibanze ya MONUSCO ari ukurinda abasivili, gukumira, gusubiza inyuma no guhagarika ibitero bigabwa ku nkambi z’impunzi, gutanga ubufasha muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi no gukurikirana iyubahirizwa ry’ibihano ku igurwa ry’intwaro.
Imikorere y’umutwe w’ingabo zidasanzwe za MONUSCO uzwi nka FIB yaravuguruwe kugira ngo uzarusheho kugira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Uzajya ugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, waba uri wonyine cyangwa ukorane n’ingabo za RDC.



