Uko Messi na Fc Barcelona banyuranyije

Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yatangaje ko umubano n’umunyabigwi w’iyi kipe, Lionel Messi, wigeze kuzamo agatotsi, ariko ahishura ko bari gutegura umuhango udasanzwe wo kumuha icyubahiro.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo 3Cat, Laporta yavuze ko we na Messi bagiranye ubucuti n’umubano udasanzwe kuva kera, ariko ibintu byatangiye guhinduka ubwo byagoranaga kongera amasezerano ye, bityo akava muri FC Barcelona yerekeza muri Paris Saint-Germain.

Laporta yavuze ko umubano mwiza bari bafitanye watangiye gutekerezwa mu bundi buryo nyuma yo kunanirwa kumwongerera amasezerano. Ati:

“Twagiranye umubano mwiza cyane igihe kirekire. Ariko igihe tutabashije kongera amasezerano ye, ibintu byarahindutse gato. Icyiza ni uko nyuma twashoboye kongera kuvugana, none ubu turi kugerageza kongera kubaka icyo cyizere.”

Yakomeje asobanura ko kuba barananiwe kongera amasezerano ya Messi byatewe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu ikipe yari ifite icyo gihe. Barcelona yari yararengeje urugero rw’amafaranga yagombaga gukoresha ku bakozi ndetse ikaba yari ifite imyenda myinshi yasizwe n’ubuyobozi bwa mbere. Laporta yagize ati:

“Twaramukunze, ariko icyari gikenewe icyo gihe ni ukugira ngo club ibashe gukomeza kubaho. Nari mfite inshingano zo gushyira imbere inyungu za FC Barcelona.”

Perezida wa Barcelona yavuze ko ikipe iri gutegura umuhango udasanzwe wo guha Messi icyubahiro nk’umukinnyi ukomeye w’ibihe byose mu mateka yayo.

Uwo muhango uzabera kuri sitade ya Spotify Camp Nou nyuma yo kurangiza imirimo yo kuyivugurura. Ati: “Turi gutegura umuhango uzaba mu buryo bukomeye, tuzafatanya n’umuryango we n’abafana bose.

Nta wundi wakabaye ahabwa icyubahiro nk’icye mu mateka yacu”. Lionel Messi yavuye muri FC Barcelona mu mpeshyi ya 2021 nyuma y’imyaka 17 ayikinira.

Muri iyo myaka, yatwaranye n’iyi kipe ibikombe 35 birimo UEFA Champions League bine na La Liga 10, ndetse ahabwa igikundiro gikomeye nk’umukinnyi w’ibihe byose muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *