Bob Pro arashima cyane imiyoborere ya governoma y’u Rwanda.

Rurangiranwa mu gutunganga amajwi y’umuziki wamamaye mu muziki nyarwanda Bob Pro yavuze ko aterwa ishema no kwitwa umunyarwanda by’umwihariko imibereho myiza y’abanyarwanda imwibagiza ubuzima bushaririye yabayemo nk’impunzi.

Ni mu kiganiro cyiza cyane yagiranye na Radio Rwanda mu kiganiro amahumbezi iki kiganiro gisanzwe cyakira ibyamamare bakavuga kubikorwa byabo.

Bob yavuze ko nk’urubyiru u Rwanda ari igihugu kiza cyo guterera mo imbere kuko ari igihugu gitanga amahirwe kuri buri wese ndetse kikanatera inkunga ibikorwa by’urubyiruko.

Yanahereyeho agira inama urubyiruko ko rukwiye guhora rwihugura kubintu bishya kugirango iterambere ritazabasiga.

Bob yagarutse kukuba yarabaye mu gihugu cya Uganda nk’impunzi cyne ko ariho yavukiye ndetse ahishura kowe na The Ben bari baturanye ndetse kuva icyo gihe ariho bamenyaniye kugeza ubu bakaba bakiri inshuti.

Bob yavuze ko ubwo buzima bwari bushaririye cyane ndetse ashima inkotanyi zabohoje u Rwanda bityo abanyarwanda bakarekera kwitwa impunzi.

Bob niwe washinze inzu itunganya umuziki izwi nka the sun music kuri ubu ikaba izwiho gusoza indirimbo neza ibyo bita Masterring na mixing cyane ko akora kumishinga y’indirimbo nyinshi z’ibyamamare kandi zikagera kure cyane.

Muri iyi minsi afitanye indirimbo na Juno Kizigenza ndetse ndetse na Kivumbi King nziza kandi ikunzwe.