Felix Tchisekedi kubera kwishimira tike yo kujya mu gikombe cy’isi yahembye buri mukinnyi Inzu n’Imodoka

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yahembye buri mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, nyuma yo kubona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi cya 2026 , itsinze Jamaica igitego 1-0.

Amafoto yatangajwe n’ibiro bya perezida wa DRC agaragaza Perezida Tshisekedi yakira abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘ Les Léopards’ ejo mu murwa mukuru Kinshasa, ubwo bari bageze mu gihugu.

Itangazo rivuga ko mu rwego rwo gushimira iyi kipe, yahaye buri mukinnyi inzu n’imodoka, kubera gusubiza DRC mu gikombe cy’isi yaherukagamo mu 1974.

Radio na televiziyo y’igihugu yatangaje videwo igaragaza imodoka z’umukara n’umweru zo mu bwoko bwa Jeep 4×4 zahembwe abo bakinnyi.

DRC iri mu itsinda K ihuriyemo na Portugal, Uzbekistan na Colombia.

Umukino wayo wa mbere izawukina na Portugal, ku itariki ya 17 Kamena mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera  muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Tshisekedi yahembye buri mukinnyi inzu n’imodoka nyuma yo kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2026