Umunyarwanda ukinira Jamus FC yo muri Sudani, Muhire Kevin yavuze ko kuba yagaruka gukinira Rayon Sports nta kindi byasaba uretse ibiganiro.
Uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports umwaka ushize ari na kapiteni wayo, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI.
Yavuze ko kugira ngo asubire muri Rayon Sports nta kindi byasaba uretse ibaganiro.
Ati “Nta kindi byasaba uretse ibiganiro. Uretse ko hari abo nabonye bamwe na bamwe batanshaka, ngo narashaje, sinzi iki ngo iki n’iki.”
Yakomeje agira ati “Erega iyi myaka tuba tugezemo niyo yo gukina ariko i Nyarugenge ntibiba byoroshye. Abantu bajye bamenya ko iyo umuntu ashaje abyiyumvamo mbere y’uko mubivuga.”
Mbere y’uko ajya muri Jamus FC yo muri Sudani, byavuzwe ko yari yamaze kumvikana na APR FC ku buryo iyo atagenda yari kuyikinira.
Abajijwe kuri iki kibazo, ku kuba yari kwerekeza muri APR FC, yagize ati “Ibyo ntacyo nabivugaho.”
Uyu mukinnyi agaruka ku buzima bwe muri Sudani, yavuze ko yogowe n’ubushyuhe bwatumye anagira ikibazo ku ino, aho yamaze igihe adakinana ariko ubu akaba yaramaze gukira n’ubu yatangiye gukina.
Muhire Kevin uri ku mwaka we wa mbere muri Jamus FC yavuze ko bishoboka cyane ko umwaka utaha yazatandukana n’iyi kipe, ndetse n’ubu aba yaratandukanye nayo uretse ko yanze kumurekura.

