Ndahiro Valens Papi ahanganye n’umugabo urikumwita Ikigarasha.

Rurageretse hagati y’umunyamakuru Valens Papy uzwi mu nkuru za rubanda n’uwitwa Afande magashi ushinja uyu munyamakuru Kuba Ikigarasha.

 

Afande Magashi yemereye kuri Telefone ya NDAHIRO Valens Papy ko amushinja kuba Ikigarasha kubera gutangaza amakuru abogamiye uruhande rumwe ngo kuko atangaza amakuru abonye atabajije Inzego z’ubuyobozi ibyo Afande Magashi abona nko gusebya ubuyobozi.

 

Papy we ahakana ibyo Magashi avuga agashimangira ko amakuru atara ayatangaza ariko aba yavuganye n’impande zombi harimo Rubanda n’inzego z’ubuyobozi bireba.

 

Mu kiganiro NDAHIRO Valens Papy yakoreye kuri shene ye ya YouTube yavuze ko yishinganisha kuko akeka ko uyu mugabo ashobora kuzamugirira nabi bitewe nuko atumvikana nawe.