Babu Rwanda yashyize umucyo kubivugwa ko akunda abagore b’abandi.

Umunyamakuru wa Isibo Tv Babu Rwanda yashyize umucyo kubimuvugwaho ko akunda abagore b’abandi ndetse anashinjwa ko ashobora gusenya ingo z’abandi ndetse abenshi ntibatinya no kumubwira ko akwiye gushaka umugore we akava kubagore b’abandi.

Ibi bijya gutangira byari mu kiganiro cya The Choice Live ubwo ibyamamare byari bigeye gusura parike y’akagera maze muribo harimo n’umugore wa Rusine babanje gukorana ikiganiro cyuzuye gutebya aho uyu musore babu yitaga umugore wa rusine Ayln umu cher we maze nawe akemera kugeza naho basomaniye kuri camera.

Abantu babyakiriye nabi kuburyo batangiye gutuka uyu mugore wa rusine bavuga ko yakoze amahano ngo nk’umugore w’umunyarwandakazi Atari akwiye gusomanira kuri camera abizi ko umugabo we aribuze kubona icyo kiganiro.

Ayln ubwe yivugiye ko ibi bintu bitakiriwe neza bn’abagize umuryango we bavuga ko yakoze ikosa rikomeye gusomana n’umugabo utari uwe noneho imbere ya camera.

Mu kiganiro na Kiss Fm Babu Rwanda yavuze ko adakunda abagore b’abandi habe na gato ndetse ko abantu bamwibeshyaho rwose.

Umunyamakuru ati ni iki wavuga abantu batakuziho? undi ati:” abantu bibeshya ko nkunda abagore b’abandi kandi sibyo cyane ko ibyo twereka abadukurikira atako biba abiri mu buzima bwacu busanzwe.

Ubusanzwe Babu Rwanda ni inshuti y’akadasohoka ya Rusine kuburyo nawe ahamya ko rusine ntakibazo ashobora kumugiraho kiretse abantu bo hanze batari ubucuti bwabo.