Inzego zitandukanye mu Karere ka Gasabo zirasaba buri wese ufite amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi hohoterwa kuyatanga hakiri kare, kugira ngo hirindwe amakimbirane, ubusahuzi, isesagura ry’umutungo n’inda ziterwa abangavu.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwateguwe na Réseau des Femmes Oeuvra pour le Development Rural mu bufatanye na CECI Rwanda, bwabereye mu Mudugudu wa Binunga ubwo hasozwagaho Ukwezi Kwahariwe Umugore.
Ni igikorwa kigamije kwimakaza uburenganzira, ubutabera n’inshingano za buri wese mu guteza imbere imiryango no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinyinya bavuze ko uku guhurira hamwe no kwigishwa ku kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ari intambwe ikomeye mu gukemura amakimbirane mu miryango.
Umubyeyi Liberathe yagarutse ku mpamvu zitera ihohoterwa, zirimo imyumvire ya bamwe mu bagabo bafite ingeso zo kudahahira urugo no guhatira abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina batabanje kubiganiraho.
Ati: “Umugabo nyine aba atuzuza inshingano z’urugo, ariko n’abagore natwe nti turi beza; hari abirirwa mu businzi no mu buraya. Ibi biganiro byatwigishije kubana neza.”
Nsanzimana Sylvere, umuyobozi w’Umudugudu wa Binunga, yagarutse ku kamaro ko kwitabira gahunda za Leta no kumva inshingano z’umuntu ku giti cye mu guteza imbere umuryango.
Yagize ati: “Twese dukeneye kwitabira gahunda zihuza abaturage, tukigisha ibyiza byo kubana neza no kwirinda ihohoterwa aho riva rikagera.”
Yongeyeho ko ibiganiro nk’ibi bikwiriye gukorwa kenshi, kuko bigira umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi wa Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu, Annonciata Mukayitete, yagaragaje ko iterambere ry’umugore ridindizwa n’ibintu byinshi, birimo n’ihohoterwa.
Ati: “Ni muri urwo rwego twari twatumiye n’izindi nzego nka RIB, Polisi n’Inama y’Igihugu y’Abagore kugira ngo dufatanye kuganira n’imiryango.”
Yashimangiye ko ibyo biganiro byitezweho gukemura amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango, kuko akenshi usanga ababikora babiterwa n’imyumvire ikocamye no kutagira amakuru.
Ati: “Tugomba gushishikariza abantu kuvuga amakimbirane n’ihohoterwa aho ari, kuko ujya gukira indwara arayirata.”
Ibi abihurizaho na Mukamazera Jacqueline, ushinzwe gahunda y’ubukungu igamije kwigisha no kongerera ubushobozi abagore muri CECI Rwanda, ushimangira ko hifuzwa umuryango mwiza kandi utekanye.
Agira ati: “Tuba twifuza ko umugabo n’umugore bafatanyiriza hamwe, bagakora igenamigambi kandi bakareba icyateza imbere umuryango, kuko iterambere ry’igihugu ribaho ari uko habaye iterambere ry’umuryango.”
Kamashazi Donnah, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gasabo, avuga ko mu miryango hari ikibazo cy’imyumvire, aho abantu ubwabo badashaka ko amakimbirane amenyekana, agasaba ko bicika.
Ati: “Buriya biriya byose, abana bo mu muhanda banywa ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsanya, itandukana rihari byose biri mu muryango ufite ibibazo. Rero, tugomba gusubira mu mizi kugira ngo tugire imbuto nziza.”
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025, mu Karere ka Gasabo, abagera ku 1000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakaba hakiri icyuho cy’abaturage benshi bahitamo kwicecera ngo batiteranya.



