Umupadiri wa Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Kiziguro iherereye mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Murenge wa Kabarore, nyuma yo gufatwa asomera misa ahantu hatemewe.
Byabaye kuri iki Cyumweru cya Pasika tariki ya 5 Mata 2026, bibera mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, nyuma yo gusangwa ari gusomera misa muri ‘couvent’ kandi bitemewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe uwo mupadiri wagiye i Kabarore avuye i Kiziguro yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, akaba yasanzwe yakoreshereje misa mu rugo rw’abenebikira.
Ati “Kuri uyu munsi wa Pasika hari abasengesheje bakora misa ku Benebikira ba Kabarore, ni muri ‘couvent’ ariko ntabwo bari bemerewe kuhasengera kuko kiliziya yabo irafunze kubera kutuzuza ibisabwa. Ni cyo rero bafatiwe.’’
Gitifu Rugaravu yasabye abaturage kwirinda abakozi b’Imana babashuka bakabajyana gusengera ahantu hatemewe rimwe na rimwe bakabinjiza mu nsengero zafunzwe, abandi bakabajyana ahantu hatemewe gusengerwa, avuga ko ari bibi kandi biba bishobora kubakururira ibibazo.
Ati “Ubutumwa twaha abaturage ni uko nta wemerewe kugerageza gusengera ahatemewe kugeza igihe insengero zizafungurirwa, abaturage nibirinde abashaka kubashuka ngo babajyane gusengera ahatemewe mu nsengero zifunze kandi icyatumye zifungwa kitaravaho.’’
Kuri ubu inzego z’ubuyobozi zivuga ko uwo mupadiri azafungurwa nyuma yo kwigishwa no kwerekwa ko ibyo yakoze bitemewe.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard aheruka kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko ko insengero n’imisigiti 9.171 zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko, zitarafungurwa ariko yizeza ko zimwe zishobora gufungurwa vuba bijyanye n’uko zuzuza ibisabwa.

