APR FC yaba izaca kuri Ali Hilal ko ikomeje gusatira?

APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026.

Muri uyu mukino, APR FC yari yagaruye myugariro Niyigena Clement wari umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune.

Ni umukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi agerageza gusatira ishaka igitego hakiri kare ariko bakagorwa no kurema uburyo bufatika bwo gutsinda.

Mu minota 15, umukino wagabanyije umuvuduko baherekanyiriza cyane u kibuga hagati bituma nta buryo bw’igitego buremwa ku mpanze zombi.

Ku munota wa 23, Hakim Kiwanuka yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku mupira Daouda Yussif yamuhaye awushyira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa, AS Muhanga yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo uburyo bwahushijwe na Twizerimana Onesme ateye umupira arebana n’izamu uca hejuru.

Mu minota 35, APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri mu gihe AS Muhanga na yo yashakaga uko yishyura.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze AS Muhanga igitego 1-0.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gusatira mu igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri harimo umupira Niyomugabo Claude yahinduye imbere ushyirwa muri koruneri na Abumuremyi.

Ku munota wa 64, AS Muhanga yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma yaho Twizeyimana Martin Fabrice yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo umutuku kubera ko yabeshye umusifuzi ko yakorewe ikosa.

Mu minota 65, APR FC yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri cy’intsinzi ariko abakinnyi bakina imbere barimo William Togui bakagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga.

Mu minota 75, umukino wagabanyije umuvuduko, umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga bituma n’uburyo bwo kurema igitego bubura.

Mu mpera y’umukino Kapiteni wa APRFC yagize ikibazo cy’imvune ajyanwa kwa Muganga.

Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Muhanga igitego 1-0, iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota  52 aho irushwa amanota abiri na Al Hilal iyoboye Shampiyona.

Ni mu gihe AS Muhanga ikomeje kujya ahabi yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 21.

Undi mukino wabaye warangiye Gorilla FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1. Ibitego bibiri bya Gorilla FC byatsinzwe na Khalifa Traore, Chancellor Ndong mu gihe icya Musanze FC cyinjijwe na Bioko Christivie.

Igitego cya Hakim Kiwanuka cyahesheje APR FC amanota atatu batsinda AS Muhanga
Dauda Yussif ashaka aho ashyira umupira
Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude wagize ikibazo cy’imvune yajyanwe kwa muganga