Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Spice Diana yashyize umucyo ku makuru amaze igihe ahwihwiswa ko yaba yaratandukanye n’umujyanama we Roger Lubega avuga ko hashize umwaka bafashe uwo mwanzuro wo guhagarika imikoranire.
Mu mezi ashize, abantu benshi bagendaga bibaza ku bijyanye n’imikoranire yabo bombi ari na bwo abenshi batangiye guhwihwisa ko baba barahagaritse gukorana gusa impande zombi ziryumaho.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy tv, Spice Diana yemeje ko atagikorana na Roger Lubega anasobanura impamvu yirinze kubivugaho kera mu itangazamakuru.
Yagize ati: “Nirinze kubivugaho igihe cyatambutse kubera ko ntari wa muntu ukunda gushyirwaho igitutu mu itangazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga. Ariko ni byo, hashize hafi umwaka ntakorana na we.”
Spice Diana avuga ko nubwo batandukanye, ariko bitabahinduye abanzi bakiri inshuti kandi banavugaa aho bibaye ngombwa ndetse itsinda bakoranaga akiri kwa Roger agikorana na ryo.
Yagize ati: “Tubanye neza. Turacyavugana igihe bibaye ngombwa kuko hari ibiraka bikimuturukaho, Ariko ubu mfite ubuyobozi bushya nzatangaza vuba ku bafana banjye.”
Yongeraho ati: “Ndacyakorana n’itsinda twari dusanzwe dukorana. Roger si umujyanama wanjye ukundi, ariko turacyavuga aho bikenewe.”
Spice Diana azwi ku ndirimbo zirimo Siri Regular,Award, Twookya yaririmbye asubiza Sheebah Karungi bahora bahanganye, Mind your business n’izindi.
Spice Diana na Roger bakoranye hafi imyaka 15, bakaba barabaye urugero rw’abantu bakoranye neza hagati y’umuhanzi n’umujyanama we batandukaye batandagazanya mu ruganda rw’umuziki wa Uganda.
