Lucky Nzeyimana ari mubyishimo byo kwibaruka umwana wa gatatu.

Umunyamakuru wa Television y’igihugu y’u Rwanda RTV Lucky Nzeyimana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umugorewe amubyariye umwana wa gatatu.

ni mubutumwa uyu mugabo yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram agira ati undi munyamuryango w’aba islam mu Rwanda arabonetse maze ashyiraho n’amazina yamwise.

ubutumwa bwe bukomeza bushimira umugore we kuba yongeye kumubyarira cyane ko aba afashije Imana ikamunyuzamo umugisha yamugeneye.

ibyamamare byinshi byo mu myidagaduro ya hano mu Rwanda byamwifurije gukomeza kunogerwa n’uyu mugisha w’umwana yungutse ndetse bagaragaza ko bari kumwe baniteguye kumuhemba.