Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Ishimwe Vestine yasabye abakunzi be kwirinda ababayobya ku makuru amuvugwaho atangazwa n’abiyitirira amazina ye. Abivuze nyuma y’igihe acecetse.
Vestine wari umaze igihe acecetse yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse atanagaragara mu ruhame kuva hatambuka kuri Instagram ye amakuru asa n’aca amarenga ko yatandukanye n’umugabo, abakunzi bari bafite amatsiko y’icyo azavuga bwa mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, ni bwo uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya ‘Vestine na Dorcas’ yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kumenyesha abafana be kuba amaso mu gushaka amakuru amuvugwaho mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara benshi bamwiyitirira.
cyane ko bitewe no kuba amaze ige acecetse cyane byatumye abantu bamwiyitirira kugirango babone ababakurikira bityo ibyo rero bigatuma abakunzi ba vestine bakomeza guhabwa amakuru atariyo bitewe nibyo abayatangaje bashakaga kuvuga kugirango barebwe.

