Miliyari 1.1B ku Icupa rimwe ry’inzoga rimaze Imyaka 80

Icupa rya divayi yitwa Romanée Conti 1945 rya mililitiro 750 ryarimo iyari imaze imyaka 80 yenzwe, ryagurishijwe miliyari 1.1 Frw, rica agahigo ko kuba ari ryo ryaguzwe amafaranga menshi kurusha andi yose ku Isi.

 

Iryo cupa rya divayi ryagurishijwe muri cyamunara yabereye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itegurwa n’ikigo cyitwa Acker Wines gisanzwe gicuriza divayi zihenze kandi zihariye ku rwego rw’Isi.

Muri iyo cyamunara yamaze iminsi itatu, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Werurwe 2026, iri cupa rya Romanée-Conti 1945 rya divayi itukura ryagurishijwe 812.500$, ni ukuvuga arenga miliyari 1.1 Frw.

Ikinyamakuru 7 sur 7 cyatangaje ko ayo mafaranga iyo divayi yaguzwe yahise akuraho agahigo kari karashyizweho n’irindi icupa rimwe rya divayi ryafatwaga nk’iryaguzwe amafaranga menshi ku Isi, ryaguzwe 558.000$ mu 2018.

Iyo cyamunara ya za divayi y’i New York ni imwe mu zikomeye ku Isi kuko mu minsi itatu yamaze yagurishirijwemo divayi zifite agaciro k’arenga miliyoni 25$.

Muri icyo gikorwa kandi hakuweho utundi duhigo dushya 460 ku bijyanye n’ibiciro bya divayi zidasanzwe byagiye byiyongera bikarenga uko zari zaraguzwe mbere.

Perezida wa Acker Wines, John Kapon, yavuze ko afite amahirwe yo kuba yarigeze gusogongera kuri Romanée-Conti 1945 inshuro eshatu mu buzima bwe, nubwo avuga ko hashize imyaka irenga 20 atayinywa kandi bishoboka ko atazongera kuyisogongera ukundi.

Ati “Kugeza n’uyu munsi iyi ni yo divayi nziza kurusha izindi zose nigeze kunywa.”

Ibyo bituma irushaho guhabwa agaciro n’abakunda divayi Isi.

Impamvu Romanée-Conti 1945 yaguzwe akayabo ni uko yenzwe mu 1945 ari na ho ikomora iryo zina, mu gihe imizabibu yengwagamo yitwa Pinot Noir yari ikiboneka mu gace ka Burgundy mu Bufaransa itarangizwa n’udukoko twitwa Phylloxera aphid.

Nyuma y’iyo myaka, mu 1947, iyo mizabibu yahinduririwe imiterere ituma ibasha guhangana n’utwo dukoko noneho ihingwa bundi bushya ya divayi yongera kwengwa.

Ibi byagabanyije umusaruro wabonekaga bituma iyo divayi itongera kwengwa cyane ku buryo n’ubu amacupa yayo ataboneka cyane.

Romanée-Conti 194 iri mu zengwa n’uruganda Domaine de la Romanée Conti rwo mu Bufaransa kugeza ubu ifatwa nk’imwe mu zihenze ku Isi kandi bavuga ko iri no mu ziryoshye cyane kandi zihumura neza.

Ibyo bituma amacupa make asigaye ya Romanée-Conti yenzwe mu 1945 akomeje guhabwa agaciro gakomeye ku isoko mpuzamahanga rya divayi nk’imwe mu zifite umwihariko.

Iri cupa rya divayi ryagurishijwe miliyari 1.1 Frw