U Bufaransa n’u Bwongereza byashinjwe kuganisha u Burayi mu manga

Ibihugu by’u Bwongereza n’u Bufaransa byashinjwe gushyira u Burayi mu kaga ko kwinjira mu ntambara ikomeye ishobora kubuhungabanya, nyuma ya gahunda zabyo zo kohereza ingabo muri Ukraine.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto, wavuze ko iyo migambi ishobora gutuma intambara irushaho gukwira ikagera ku bihugu byinshi by’i Burayi, bikagira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ituze ry’uyu mugabane.

Aya magambo ya Minisitiri Szijjarto aje akurikira amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Aya masezerano agamije ubufatanye mu bya gisirikare, aho ibyo bihugu byombi byemeranyije ku gahunda yo kohereza ingabo no gushyiraho ibigo bya gisirikare muri Ukraine, mu gihe byaba byumvikanyweho n’u Burusiya ku masezerano y’amahoro.

Nubwo ayo masezerano agaragazwa nk’ayamwubakiye ku mutekano wa Ukraine, Hongrie ivuga ko ashobora kuzagira ingaruka zikomeye ku Burayi bwose.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yemeje ko igihugu cye cyiteguye gushyigikira iyo gahunda, avuga ko kizakoresha amafaranga agera kuri miliyoni 270 z’Amadolari ya Amerika mu gutegura no gushyigikira izo ngabo zizoherezwa muri Ukraine. Ibi byarushijeho gukaza impungenge z’ibihugu bimwe by’i Burayi bikomeje kubona ko inzira ya dipolomasi ikwiye guhabwa umwanya munini kurusha iy’intambara.

Ku ruhande rw’Amerika, yo yatangaje ko idashyigikiye igitekerezo cyo kohereza abasirikare bayo muri Ukraine, bigaragaza ko hari itandukaniro rikomeye mu migambi n’icyerekezo cy’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba.

Hongrie yo yakomeje kugaragaza umwanya wayo uhamye wo kutemera ko ikibazo cya Ukraine gikemurwa binyuze mu ntambara, isaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi aho gushyira imbaraga mu bya gisirikare.

Nyuma yo kubona ko u Bwongereza n’u Bufaransa bidashaka guhindura icyerekezo cyabyo, Minisitiri Szijjarto yavuze ko ibyo bihugu birimo gukururira u Burayi ibibazo bikomeye.

Yagize ati intambara iri kuba irimo gushyira Hongrie n’ibindi bihugu by’i Burayi mu kaga gakomeye, ashimangira ko itangazo ryasohotse i Paris ryagaragaje icyemezo cy’ibihugu bibiri cyo kohereza ingabo muri Ukraine, bityo bikaba bisa n’aho bitangije intambara ku rwego rw’u Burayi.

Yongeyeho ko, mu by’ukuri, iyo migambi ishobora gutuma u Burayi bwose bwinjira mu muriro w’intambara idashobora kugenzurwa.

Szijjarto yanatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ubona Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, nk’inzitizi ku migambi yawo, by’umwihariko ku bijyanye n’inkunga ihabwa Ukraine.

Yavuze ko EU ifite umugambi wo gushyigikira impinduka z’ubuyobozi muri Hongrie, ishaka umuyobozi uzashyigikira Ukraine mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Mata. Yagize ati mu gihe bazatsinda ayo matora, bazakomeza umurongo wo kutivanga mu ntambara, ariko nibatsindwa, gahunda yo gukorana na Bruxelles na Kiev izahita ishyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rw’u Burusiya, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Maria Zakharova, na we yagaragaje impungenge zikomeye. Yaburiye ko kohereza ingabo z’amahanga muri Ukraine byafatwa nk’igikorwa cyo guhungabanya umutekano w’u Burusiya, bikaba byatuma amakimbirane arushaho gukara kurusha uko yari asanzwe ameze.

Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cya Ukraine gikomeje kuba ishingiro ry’amakimbirane akomeye mu Burayi no ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe hari ibihugu byibona ko kohereza ingabo ari bwo buryo bwo kugaragaza imbaraga no gutanga umutekano, ibindi byo bikomeje gusaba inzira ya dipolomasi, bigaragaza ko u Burayi buri imbere y’icyemezo gikomeye gishobora kuruhesha amahoro cyangwa kuganisha mu manga y’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *