Nshuti Innocent w’amavubi yambitse impeta Ikizungerezi

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Wedfaq yo muri Libya yambitse impeta umukunzi we bamaze Igihe bakundana.

Ni amashusho mato yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram agaragasa uyu musore ukinira ikipe y’igihugu Amavubi Nshuti Innocent yambika uyu mukobwa impeta izwi kw’izina rya Fiancailles maze uyu musore usanzwe uzwiho ubwitonzi bwinshi arahaguruka ahobera umukunzi we.

Nshuti Innocent yakomeje atomora umukunzi we mu magambo yo mururimi rw’icyongereza ati: “still amaized that God chose us for each other ” maze ashyiraho Imoji y’Impeta  ibi bivuga ngo “Nubu ndacyanezezwa n’uko Imana yahisemo ngo buri Umwe abe uw’undi” Impeta isobanuye kwibanira.

Innocent yakomeje ashyiraho umurongo wo muri bibiliya uboneka mu gitabo cyanditswe na james 1:17 hagira hati : ” Every Good and perfect Gift is from above’ ibi bisobanuye ngo burimpano nziza itangaje iba iturutse mu ijuru.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange banejejwe n’iyo nkuru yo kuba umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yaragize umugisha wo kubona uwo yakizera kugera kurwego rw’uko babana nk’umugore n’umugabo.