Abanyamupira barigusaba FERWAFA guca inkonizamba Haringingo agatoza Rayon Sports

Umutoza wa Gicumbi FC, Bisengimana Justin yasabiye imbabazi Haringingo Francis ko bakwiye guca inkoni izamba bakamureka agatoza kuko Rayon Sports imukeneye.

Haringingo Francis uheruka gutangazwa na Rayon Sports nk’umutoza mukuru, ntabwo aremerwa gutoza kuko Kiyovu Sports yatanze ikirego muri FERWAFA ko yasheshe amasezerano binyuranyije n’amategeko bo bakimubara nk’umukozi wabo.

FERWAFA mu gihe ikirimo kwiga kuri iki kibazo, yavuze ko Haringingo Francis atemerewe gutoza.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi ubusa ku busa ari na wo wari kuba ari umukino wa mbere wa Haringingo, umutoza wa Gicumbi FC yavuze ko kubura kwa Haringingo Francis ntacyo byamunguye ahubwo yabihimboyemo kuko ari umutoza buri uko bahuye yigiraho byinshi.

Ati “Haringingo Francis ari mu batoza nkina na we nkagira ibyo mwigiraho, ari muri Kiyovu mu mukino ubanza yaradutsinze, umukino wo kwishyura turanganya urumva hari ibyo namwigiyeho, nubwo atari ku ntebe y’abatoza ariko ikipe ni we wayiteguye.”

“Ntekereza ko nta nyungu yari irimo kuko iyo aza kuba ahari hari n’ibindi nari kunguka, ni umutoza mwiza, umutoza nshima mu rugendo rwanjye kuko hari ibintu byinshi akora binyigisha nanjye.”

Yakomeje amusabira imbabazi avuga ko bakwiye guca inkoni izamba bakamubabarira kuko uretse na Rayon Sports n’abatoza bagenzi be bamukeneye.

Ati “Ahubwo bagerageze barebe ukuntu baca inkoni izamba bamureke aze kuko turamukeneye, uretse kuba Rayon Sports imukeneye ko aza gutoza n’abatekinisiye turamukeneye.”

Rayon Sports kunganya ikaba yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 41, Al Hilal SC ya mbere ifite 54, APR FC na Al Merrikh SC zifite 49.

Haringingo Francis ntabwo aremerwa gutoza Rayon Sports

Bisengimana Justin yasabiye imbabazi Haringingo Francis