Nyuma y’Imyaka 8 Clapton Kibonke yakoze Ubukwe bw’Akataraboneka

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukunzwe na benshi, Clapton Kibonge, yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Ntambara Mutoni Jacky nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, ubera mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha.

Ni ibirori byabanjirijwe n’muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rwempasha, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana kuri Gasinga Miracle Center, aho inshuti n’imiryango byagaragaje ibyishimo bikomeye ku rugo rushya.

Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu benshi barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abo mu myidagaduro nyarwanda.

Mu bagaragaye muri ibi birori, harimo amazina azwi nka Papa Sava, Junior Giti, Titi Brown, Rumaga, Alex Muyoboke, Uncle Austin ndetse na David Bayingana n’abandi bose bitabiriye kwifatanya n’uyu muryango mu byishimo.

Mugisha Emmanuel wamamaye muri sinema nyarwanda nka Clapton Kibonge, yashakanye n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, aho banabyaranye abana batatu.

Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko kuva mu 2018, ariko bahisemo gushyira akadomo ku rukundo rwabo basezerana imbere y’Imana muri uyu mwaka.

Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Jacky Ntambara